Abanyarwandakazi bakina ruhago bakomeje kwambuka imipaka
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore, Mukeshimana Dorothée yerekeje muri Turkey aho agiye gukomerezayo urugendo rwe rwo gukina ruhago.
Mukeshimana Dorothée, yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2025, yerekeje muri Turkey gukinira ikipe ya GAZİANTEP ALG SPOR ikina mu cyiciro cya mbere.
Uyu mukobwa w'imyaka 29 wakiniye amakipe nka Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC, amakuru avuga ko yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe nshya agiye gukinira.
Uretse Mukeshimana kandi, muri uyu mwaka Abanyarwandakazi babiri, Usanase Zawadi na Umutesi Uwase Magnifique na bo berekeje muri Simba Queens yo muri Tanzania, basangayo Mukandayisenga Jeannine uzwi nka 'Kaboy' usanzwe muri Yanga Princess.
Muri iyi myaka ibiri itambutse abakinnyi bane b'Abanyarwandakazi bavuye muri shampiyona y'u Rwanda berekeza mu makipe akomeye haba mu Karere ndetse Mukeshimana we akaba yerekeje ku mugabane w'i Burayi.
Mukeshimana Dorothée uri hagati yerekeje muri Turkey
Mu myaka ibiri itambutse Abanyarwandakazi bane berekeje mu makipe ari ku rwego rwo hejuru
What's Your Reaction?










