Impamvu mu isanduku ya Papa Francis hashyizwemo ibiceri 12
Mu ishyingurwa rya Papa Francis ku wa 26 Mata 2025, mu isanduku ye hashyizwemo ibiceri 12 bisobanuye urugendo rwe.
Jorge Mario Bergoglio wahawe izina ry'Ubushumba bwa Kiliziya Gatolika rya Papa Francis yashyinguwe ku wa 26 Mata 2025 nyuma y'imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika, yashyinguranywe ibiceri 12 bivuga ubushumba bwe.
Papa Francis yitabye Imana aguye mu rugo iwe i Casa Santa Marta ku wa 21 Mata 2025 bihamywa ko yazize indwara ya stroke. Yaramaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika dore ko yatorewe izo nshingano ku wa 13 Werurwe 2013.
Hari gutunganywa isanduku yashyinguwemo, hafashwe ibiceri 12 bishyirwamo maze ashyingurwa ahazwi nka Bazilika St Mary Major i Vatican. Abatari bake bibajije icyo uwo mugenzo uvuze kuri uwo wahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Umupadiri wo muri Nigeria witwa Fada Mentor yahishuye impamvu y'ibyo biceri.
Ati:"Buriya iyo Papa atowe akayobora Kiliziya Gatolika, iyo umwaka ushize babara igiceri gutyo gutyo. Uyu Papa Francis yaramaze imyaka 12 ayobora bivuze ko yujuje ibiceri 12 by'ubuyobozi bwe."
Ku wa 07 Gicurasi 2025 nibwo inama y'Abakaridinali ku Isi izateranira i Vatican hatorwe undi Papa mushya uzaza gusimbura Papa Francis.
Papa Francis yashyinguwe ku wa 26 Mata 2025
What's Your Reaction?










