Ibyo wamenya kuri Shampiyona y'Isi y'Amagare yashyuhije Kigali

Kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kigali hazabera Shampiyona y'Isi mu gusiganwa ku magare, izaba ari n'inshuro ya mbere ibere mu gihugu cyo ku mugabane wa Afurika.

Sep 17, 2025 - 13:50
Sep 17, 2025 - 14:09
 0
Ibyo wamenya kuri Shampiyona y'Isi y'Amagare yashyuhije Kigali

Iri rushanwa ryatangiye mu mwaka wa 1921, rikaba ari nshuro ya mbere rigiye kubera muri Afurika by'umwihariko mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali cyane ko ribera mu mujyi umwe bitandukanye n'amasiganwa azwi nka "Tour" arimo na 'Tour du Rwanda" azenguruka igihugu cyangwa ibihugu. 

Abakinnyi bazitabira iri rushanwa ni 918, muri rusange bakaba 1399 habariwemo n'abandi bazakina mu byiciro bitandukanye. 

Ni abakinnyi bazaba bavuye mu bihugu 113, ari na wo mubare munini uzaba witabiriye iri rushanwa ry'Isi ryo gusiganwa ku magare ku mihanda hatarimo andi marushanwa arimo azwi nka, Mountain bike, BMX Racing, Track, Cyclo-cross, Trials, Indoor Cycling, Cycling Sports, BMX Freestyle, Snow Bike na Gravel. 

Muri iyi shampiyona izabera i Kigali, ni bwo bwa mbere ibihugu byo muri Afurika bizaba byitabiriye ku bwinshi, aho bizaba ari 38 bihagarariye uyu mugabane. 

Ibindi bihugu bizitabira bizaba birimo 20 byo ku mugabane w'Amerika y'Amajyepfo n'iya Majyaruguru, ibihugu 35 bivuye ku mugabane w'u Burayi, 16 byo muri Aziya, 3 bivuye ku mugabane wa Oseyaniya, ndetse n'abahagarariye impunzi babarwa nk'igihugu ukwacyo.

Imihanda izanyuraho iri rushanwa yamaze gutegurwa 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com