Vinicius Junior yaciye bugufi asaba imbabazi abarimo n'abafana
Umunya-Brazil ukinira ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior yasabye imbabazi abafana, abakinnyi n'ubuyobozi bwa Real Madrid, nyuma y'imyitwarire yagize ubwo yasimbuzwaga ku mukino batsinzemo FC Barcelona.
Uyu mukinnyi wataka izamu mu mukino batsinzemo mukeba FC Barcelona, ku wa 26 Ukwakira 2025, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 71' yasimbujwe mwene wabo Rodrygo, maze asohoka yitotomba agaragaza ko atiyumvisha ukuntu iteka ari we usimbuzwa, ibitaranyuze ubuyobozi bw'ikipe.
Vini Jr mu gusaba imbabazi yagize ati "Uyu munsi nshaka gusaba imbabazi abafana bose ba Real Madrid ku buryo nagaragaje igihe nasimburwaga mu mukino wa El Clásico.
Nk’uko nabikoze mu buryo bw’umuntu ku giti cye mu myitozo yabaye uyu munsi, nshaka gusaba imbabazi kandi bagenzi banjye b'abakinnyi, ikipe ndetse na Perezida w’ikipe.
Rimwe na rimwe amarangamutima aranyica kuko mpora nshaka gutsinda no gufasha ikipe yanjye. Uburyo mpora nshaka guhatana bukomoka ku rukundo mfitiye iyi kipe n’ibyo ihagarariye byose.
Ndasezeranya gukomeza kurwanira Real Madrid buri segonda, nk’uko nabigenzaga kuva ku munsi wa mbere."
Amakuru ava muri Espagne avuga ko uyu mukinnyi atazahanwa mu buryo ubwo ari bwo bwose n'ikipe ye ya Real Madrid.
Vini Jr ubwo yasimbuzwaga yagaragaje imyitwarire itari myiza
What's Your Reaction?










