Minisiteri ya Siporo yahakanye ibyo gukodesha Stade Amahoro agera kuri miliyoni 100 Rwf
Minisiteri ya Siporo yashyize umucyo ku byigeze kuvugwa ko Stade Amahoro yaba yarahenze mu bijyanye no kuyikodesha ku buryo byagera kuri miliyoni 100 Rwf.
Nyuma y'uko iyi Stade ihawe kompanyi ya QA Venue Solutions Rwanda ngo iyigenzure, hari amakuru yakwirakwiye avuga ko yaba isigaye ihenda kuyikodesha, byaba byanatera ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan kwakirira imikino yayo ya CAF Champions League hanze y'u Rwanda.
Ibyavugwaga ku giciro cy'iyi Stade, hari abavugaga yazajya ikodeshwa miliyoni 100 Rwf. Umwe mu bakoresha X yabajije Minisiteri niba itaba yaratereye iyo kuri iyi Stade ikaba yazaba nk'umutako ku Banyarwanda kuko ihenze cyane.
Mu butumwa bwa Minisiteri ya Siporo banditse bagira bati "Nk'uko twigeze kubikomozaho ibiciro bya stade biratandukana bitewe n'igikorwa kigiye kuhabera, aha twakosora amakuru atariyo avuga ko stade ikodeshwa miliyoni ijana!ntabwo aribyo."
"Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye bimaze gukorerwa muri stade, amafaranga menshi yatanzwe harimo ubukode nizindi serivice zijyanye no kwakira igikorwa ntarenze miliyoni 32. Ni byiza rero ko abifuza gukoresha stade bajya bagana QAVSR bakibonera amakuru nyayo kandi natwe dukomeza kubikurikiranira hafi nkinshingano yacu."
Stade Amahoro yakira abagera ku bihumbi 45 kuva yavugururwa hagiye havugwa ko kuyikodesha byaba bihenze.
What's Your Reaction?








