BK, Airtel cyangwa undi? Rayon Sports yavuze ku muterankunga mushya ishaka gusinyisha
Mu gihe isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi rikomeje gushyuha, Rayon Sports iri no gushaka umuterankunga mushya nyuma yo gutandukana na SKOL. BK na Airtel ni amwe mu mazina yatangiye kuvugwa mu biganiro biri kubera inyuma y'amarido.
Nyuma yo gusoza ubufatanye yari imaranye imyaka 12 n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), Rayon Sports yatangiye gushakisha umuterankunga mushya ushobora gusimbura uru ruganda rwari rumaze imyaka myinshi ruyifasha mu bikorwa bitandukanye.
Ihagarikwa ry’ubu bufatanye ryahise rituma hibazwa sosiyete cyangwa ikigo kizafata umwanya wa SKOL, cyane ko yari umwe mu baterankunga bakomeye b’iyi kipe.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya, yatangaje ko ubuyobozi bw’iyi kipe buri mu biganiro n’ibigo bitandukanye bishobora kuba abafatanyabikorwa bashya mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Yavuze ko mu bigo byagaragaje ubushake bwo gukorana na Rayon Sports harimo Banki ya Kigali (BK), nubwo impande zombi zitaratangaza niba ibiganiro bigeze ku rwego rwo kuganisha ku masezerano.
Gakwaya kandi yavuze ko hari n’izindi sosiyete ziri mu biganiro n’iyi kipe zirimo sosiyete y’itumanaho ya Airtel.
Ati: “Twagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite icyizere. Uretse BK, harimo na Airtel, ariko abantu bakwiye no kwibuka ko dusanzwe dufitanye ubufatanye na Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd.”
INDI NKURU WASOMA :KENYA: POLISI YISHE UMWE MU BIGARAGAMBYA
Gusimbura SKOL ntabwo bizoroha kuko amasezerano y’imyaka itatu yasinywe mu 2022 yatumaga uru ruganda rutanga miliyoni 300 Frw buri mwaka, bikaba byari biri mu masezerano y’ubuterankunga akomeye yabayeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Nubwo impande zombi zatandukanye, haracyari icyizere cy’ubufatanye bushya hagati ya Rayon Sports na SKOL. Mu itangazo ryasohowe hatangazwa ihagarikwa ry’amasezerano, impande zombi zagaragaje ko zishobora gukomeza gukorana mu bindi bikorwa mu gihe kiri imbere.
Gakwaya yavuze ko SKOL yamaze kugeza kuri Rayon Sports umushinga w’uburyo ubufatanye bushya bwakomeza, ubu ukaba uri gusuzumwa.
Mu gihe iyi kipe igishakisha umuterankunga mukuru, yakomeje no kwiyubaka imbere mu kibuga. Mu minsi ishize yamaze gusinyisha abakinnyi barimo Didier Nshuti, Zuberi Hakizimana, Didier Ndayishimiye, Daniel Muhoza ndetse na Christian “Bebeto” Nisingizwe.
What's Your Reaction?










