Amadeni y’u Rwanda ageze kuri 74,8% bya GDP ateje impungenge zikomeye -Impuguke

Mu gihe imibare mishya igaragaza ko amadeni y’u Rwanda ageze kuri 74,8% by’umusaruro mbumbe (GDP) mu mwaka wa 2025, impuguke mu bukungu ziravuga ko nubwo igihugu cyemeza ko kigifite ubushobozi bwo kuyishyura, hari impungenge z’ingaruka ashobora kugira ku iterambere rirambye mu gihe kiri imbere.

Apr 29, 2026 - 10:34
Apr 29, 2026 - 11:30
 0
Amadeni y’u Rwanda ageze kuri 74,8% bya GDP ateje impungenge zikomeye -Impuguke

Imibare mishya ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko amadeni yatswe n'igihugu yazamutse ava kuri miliyari 12.790 Frw mu 2024 agera kuri miliyari 16.099 Frw mu 2025.

Nubwo Guverinoma ivuga ko iki gipimo kiri munsi y’icyari cyitezwe kandi ko inguzanyo nyinshi ari iziciriritse, abasesenguzi mu by'ubukungu baganiriye na IGISUBIZO.COM bahurije ku kugaragaza ko izamuka ryihuse ryayo rikwiye kwitonderwa.

INDI NKURU WASOMA :Perezida Ndayishimiye yategetse iyimurwa ry'intwaro zikomeye zari i Bujumbura

Kimwe mu byo bavuga bishobora kugira ingaruka zikomeye ni igabanuka ry’ingengo y’imari igenerwa serivisi z’ingenzi nk’uburezi,ubuhinzi n’ubuzima kandi ari hamwe mu hafatiye runini ubuzima bwite bw''igihugu.

Iyo igihugu gitangiye gukoresha amafaranga menshi mu kwishyura imyenda n’inyungu zayo, bemeza ko biba bigoye ko hashyirwa imbaraga zihagije mu guteza imbere imibereho y’abaturage nkuko byakagombye amadeni adahari.

Ikindi, nubwo inguzanyo nyinshi z’u Rwanda ziri ku nyungu nto kandi zishyurwa mu gihe kirekire, hari igice cy’inguzanyo z’ubucuruzi nka Eurobond zishobora guhindagurika bitewe n’isoko mpuzamahanga. Ibi bishobora gutuma igihugu gihura n’ihindagurika ry’ibiciro byo kwishyura, cyane cyane muri iki gihe ubukungu bw’isi budahagaze neza bishobora kongera gusunikira igihugu kongera gufata izindi nguzanyo.

Hari kandi impungenge ku izamuka ry’umubare w’amafaranga igihugu kishyura buri mwaka ku nyungu z’imyenda. Ibi bishobora kugabanya ubushobozi bwo gushora imari mu mishinga mishya y’iterambere, bigatuma umuvuduko w’iterambere ugabanuka.

Gusa ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko inguzanyo nyinshi zifashwe zashowe mu mishinga ibyara inyungu, irimo ibikorwaremezo, ubwikorezi n’ingufu, bishobora kuzafasha igihugu kwinjiza amafaranga azifashishwa mu kwishyura iyo myenda.

Abasesenguzi bavuga ko niba iyo mishinga ikomeje gutanga umusaruro nk’uko biteganyijwe, ishobora kugabanya izo ngaruka. Ariko banibutsa ko ari ingenzi gukomeza kugenzura uko inguzanyo zifatwa n’uko zikoreshwa kugera ku kureka izitari ngombwa cyane, hagamijwe kwirinda kugera ku rwego rwaba rubangamiye umuvuduko w'ubukungu.

Hari n’abasaba ko hashyirwa imbaraga mu kongera amafaranga ava imbere mu gihugu, cyane cyane imisoro, no guteza imbere ishoramari ry’imbere mu gihugu hitabwa icyane ku kongera umusaruro uva mu buhinzi kugira ngo u Rwanda rutishingikiriza cyane ku nguzanyo zituruka hanze.U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 11.2 yo kubaka umuhanda  Nyagatare-Rukomo | IGIHEU Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza |  IGIHE

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 18Frw yo gukora umuhanda  Nyacyonga-Mukoto - Kigali Today

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Iyi nkuru ifatiye ku bitekerezo bya bamwe mu barimu bigisha mu ishami ry'ubukungu ndetse n'ubucuruzi muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ndetse na Erastus Mwencha, former Deputy Chairperson of the African Union Commission and past Secretary-General of COMESA.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow