Giherereye muri EAC: Icyo wamenya ku kiyaga 'Natron' gisa n'umutuku
Abenshi mu bantu batuye hirya no hino bazi ko amazi y'inzuzi nk' imigezi n'ibiyaga aba afite ibara ry'ubururu cyangwa se umweru bijyanye n'ikirere cy' aho cyiba giherereye. Lake Natron ni itandukaniro kuko cyo gisa n'umutuku.
Lake Natron ni ikiyaga giherereye mu majyaruguru y'Akarere ka Ngorongoro ho mu gace ka Arusha mu gihugu cya Tanzania hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Kenya. Ni ikiyaga gikundwa n'abatari bake kubera gifite amazi asa n'umutuku.
Mu gace giherereyemo hakunda kugwa imvura mu bihe bitandukanye cyane cyane mu kwezi k'Ukuboza.
Aho hantu hakunda kugira ikigero cy'ubushyuhe cyiri hejuru ya 40⁰C.
Nubwo hakunda gushyuha hakagera ku kigero cya 60⁰C hatahwa n'inyamaswa zitandukanye nk’inyoni, ingwe, impyisi n’izindi.
Ntihasanzwe ariko hugarijwe n'ibishobora gutuma hahungabana. Hafi yaho ntihatuwe ariko hararagirwa ndetse haranahigwa nta rutangira. Ibintu bivugwaho kuzahangiza.
Ikiyaga Natron gisa n'umutuku
What's Your Reaction?










