Ibijangwe binini by'inkazi birindwi n'aho wabisanga
Hari abantu benshi bajya gusura ibyanya nyaburanga bajyanywe no gusura inyamaswa z'inkazi zirimo intare n'ibisamagwe. Inyinshi muri zo zigaragara muri Afurika no mu Buhinde.
Ibyanya nyaburanga biri hirya no hino muri Afurika no mu Buhinde usangamo inyamaswa z'inkazi zizwi nk'injangwe nini, burya na zo ziri mu miryango itandukanye.
Igisubizo.com igiye kukugezaho zimwe mu nyamaswa z'inkazi zisangwa mu bijangwe binini kuri uyu mubumbe utuwe n'abarenga miliyari umunani.
Intare
Intare izwi nk'Umwami w'Ishyamba ikaba ifite n'umugara uyihamiriza igitinyiro. Intare ziboneka cyane muri Afurika yo hepfo y'ubutayu bwa Sahara.
Zigaragara kandi mu gace ka Gujarat no mu Buhinde.
Ibyanya zibonekamo cyane ni icya Serengeti muri Tanzania no mu ya Gir National Park mu Buhinde.
Igisamagwe
Igisamagwe ni imwe mu nyamaswa z' inkazi zifite ubwoya bwa oranje n'imirongo y'umukara, ibyo biyitaka umutwe n'ibindi bice by'umubiri.
Izi nyamaswa ziboneka muri Afurika, Bangladesh no mu bice by'U Buhinde.
Ingwe
Ingwe ni imwe mu nyamaswa ziri mu bijanjwe binini bizi kwiruka cyane, igakundirwa ibidomodomo byuzuye umubiri wayo.
Zigaraga mu byanya by'inyamaswa muri Afurika y'i Burasirazuba, muri parike ya Kruger (muri Afurika y'Epfo), muri Bangladesh, Madhya, mu Buhinde no mu mashyamba ya Sri Lanka.
Intare y'umusozi (Puma cyangwa se Cougar)
Iyi nyamaswa yitwa Puma cyangwa se intare y'umusozi ikundirwa umwete igira dore ko izi kwiruka cyane.
Wayisanga muri Amerika, Canada n'ahandi.
Ingwe yo mu rubura
Iyi ngwe yo mu rubura ifite imususire imeze nk'iyi ngwe isanzwe ikaba izi kwiruka cyane, ibintu bituma igoye no kuyifata.
Iboneka muri Amerika y'Amajyepfo, Buhinde no muri bimwe mu bice bya Mongolia.
Cheetah
Cheetah izwi cyane ku muvuduko udasazwe. Bene izi nyamaswa wazisanga mu bwatsi bw' Afurika y'i Burasirazuba cyane cyane mu bice by'Aba-Masai muri Kenya no muri parike ya Serengeti muri Tanzania.
Jaguar
Jaguar ifite uruhu rujya gusa n'urw'ingwe, ikamenya kwiruka no gusimbuka cyane.
Iboneka cyane mu mashyamba yo muri Amerika y'Amajyepfo nko muri Brazil, Mexico n'ahandi.
Izo ni zimwe mu zizwi cyane ariko hari izindi zifatwa nk'ibijangwe binini zikaba mu bice byo hirya no hino ku Isi.
What's Your Reaction?










