Perezida Andry Rajoelina yasuye Uruganda Africa Improved Foods - AMAFOTO
Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yasuye Uruganda Africa Improved Foods ruherereye mu Cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko iterambere ry’inganda ari ikimenyetso cyuko Afurika igenda ihinduka bitandukanye n’isura mbi yakomeje kwambikwa n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Perezida Rajoelina yashimye imiyoborere y’u Rwanda yatumye igihugu kirushaho kwiyuka. Yavuze ko Madagascar na yo yifuza kwihutisha iterambere ry’inganda hakorwa byinshi mu byo abaturage bakenera buri munsi kandi kigamije isoko ryo hanze.
What's Your Reaction?










