Zuchu yasabye imbabazi abamufatiye ibihano
Umuhanzikazi Zuchu wo mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gufatirwa ibihano agafungirwa amazi n’umuriro muri Zanzibar bitewe n’imvugo n’ibimenyetso yakoresheje mu gitaramo yahakoreye bihabanye n’umuco waho, yahise afata iya mbere asaba imbabazi avuga ko nta kibi yari agamije.
Ku wa 24 Gashyantare ni bwo Zuchu yakoreye igitaramo muri Zanzibar yise ‘Full moon party’, igitaramo cyanitabiriwe na Diamond Platnamuz. Muri iki gitaramo yaje gukoresha imvugo, ndetse n’ibimenyetso bihabanye n’umuco wo muri Zanzibar bituma ahita ahagarikwa kugira ikindi gikorwa na kimwe cy’umuziki yongera gukorera ku butaka bwa Zanzibar mu gihe cy’amezi atandatu.
What's Your Reaction?








