Zari yicujije ibitutsi yatutse umugabo we Shakib Lutaaya
Ibyo umunyemarikazi Zari yavuze ku mugabo we Shakib Lutaaya bigatuma ajya kwibera muri Uganda, we agasigara muri Afurika y’Epfo, yabigarutseho ahishura ko yakoze amakosa.
Zari Hassan The Boss Lady yagaragaje ko yasumbywe n’amarangamutima ubundi atuka umugabo we, yahise afata umwanya amusaba imbabazi.
Mu ntangirori za Kanama 2024, zabyaye amahari hagati ya Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya bitewe n’umuhanzi mpuzamahanga Diamond Platnumz.
Ku wa 06 Kanama umukobwa yabyaranye na Zari witwa Latifah yujuje imyaka 9 y’amavuko, Diamond Platnumz yarabasuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe Shakib ntiyarahari ahubwo yari yaragiye muri Uganda.
Zari aza guhishura ko Diamond Platnumz yabasuye abatunguye ariko ntibyabujije Shakib Lutaaya gufuha, yanga kubyemera avuga ko ahubwo Zari arimo kwijijisha, akeka ko hari umubano wihariye Zari afitanye n’uwo babanye ndetse bakanabyarana, Diamond Platnumz.
Ni ibintu byababaje Zari atangira guhishura amabanga yagiranye na Shakib arimo kumufasha mu buryo bw’amafaranga ndetse avuga ko ari umugabo w’indashima. Yaramusebeje avuga ko ari umugabo udashoboye ndetse w’umukene, akaba ari hasi ya Diamond Platnumz.
Ubu Zari yagarutse asaba imbabazi agira ati:”Nk’uko mwabibonye mu minsi yashize navuze amagambo atari meza ku mugabo wanjye. Nk’umuntu usanzwe, ukora amakosa, ibintu byarabaye kandi ni bwo buryo turemyemo dukora amakosa. Ariko iyo ugaruye ubwenge ku gihe ubona ibibi wakoze.”
“Mu by’ukuri, nakoze amakosa ibyo nakoze nabikoreshejwe n’umujinya. Ibyo nakoze nabikoze mu buryo butari bwo.”
Uyu Zari yahise afata indege ava muri Afurika y’Epfo aza muri Uganda kugira ngo yiyunge na Shakib Lutaaya. Mu mpera z’icyumweru gishize, abo bombi bagaragaye bari kumwe mu gihugu cya Uganda, bihita bishimangira ukwiyunga bagiranye.
Zari na Shakib bari mu nzira y'ubwiyunge
What's Your Reaction?










