Yari yarabuze aho amenera! Mr. Flavour yahishuye urugendo yaciyemo rw’umuziki
Umwe mu banyabigwi b’umuziki wa Nigeria, Flavour (Mr. Flavour) yagarute ku rugendo rw’umuziki yaciyemo ava ku kuba utunganya indirimbo (music producer) aba umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no hanze yaho.
Chinedu Okoli uzwi mu muziki nka Mr. Flavour akaba ari umwe mu bahanzi b’Abanya-Nigeria bamenyekanye cyane mu kinyacumi gishize, yahishuye ko mbere yuko abantu bamubona ari icyamamare mu muziki yabanje guca mu murimo wo gutunganya indirimbo nyuma aza kwatsa itara rye mu muziki.
Mu kiganiro Mr. Flavour yagiranye na ‘In My Opinion Podcast’ yibutse ibihe byashize asangiza abantu aho ubwamamare bwe bwavuye.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo: Baby Na Yoka, Egedege, Big baller na His Excellency, yavuze ko umuhanzi wa mbere bakoranye ari umuraperi Nigga Raw (Mr. Raw), aho yamukoreraga akazi muri sitidiyo (studio) ko kumukinira seta piano.
Uko yagendaga ashaka aho amenera mu muziki, yahisemo kuwukorana ubushake, afata umwanzuro wo kwegera uwatunganyirizaga indirimbo Mr. Raw amwigisha uko bakora indirimbo, akajya amwishyura buri cyumweru igihumbi cy’amafaranga akoreshwa muri Nigeria, ama-Naira (1000 Naira).
Nyuma amaze kumenya gutunganya indirimbo yatangiye kujya akorera indirimbo amafaranga ibihumbi 5,000 (5000 Naira).
Yakomeje gukora ako kazi ariko akomeza kubungabunga impano ye yo guhanga indirimbo, nyuma yahise atangira kujya agendana n’umwe mu bahanzi bari bakomeye mu gice cy’Uburasirazuba bwa Nigeria, Nigga Raw amwigisha uko ubuhanzi bukorwa birangira na we abaye umuhanzi mwiza.
Yagize ati:”Nigga Raw ni we muhanzi wamfunguye amaso yanjye anyereka ibijyanye no kuba umuhanzi. Mva mu byo kuba utunganya indirimbo no gufasha abahanzi kuririmba ku rubyiniro, marana igihe na we, birangira anyigishije byinshi byatumye mvamo umuhanzi w’icyamamare.”
Mr. Flavour yahisemo gukora umuziki we mu njyana ya Highlife Fusion. Amaze kugana inzira y’umuziki yahise ahitamo kuva mu gace ka Enugu ajya gukorera umuziki we mu mujyi wa Lagos, Nigeria.
What's Your Reaction?










