Uwakoreraga P Diddy yatanze ukuri ku byavuzwe ko Ibikomangoma by’U Bwongereza; William na Harry byitabiriye ibirori by’ubusambanyi bye
Rob Shuter uvuga ko yakoreye P Diddy mu ntangiriro y'imyaka ya za 2000, yahishuye ko P Diddy yagiranye ubushuti bwihariye n’Ibikomangoma by’U Bwongereza bigera n’aho amanika amafoto yabyo mu nzu ndetse anabatumira mu birori bye.
Umuraperi wo muri Amerika, P Diddy yari umufana ukomeye w’abahungu b’Umwami w’U Bwongereza, Charles III, aribo Prince William na Prince Harry. Yafashe umwanya abatumira mu birori bye, abahamagara inshuro zirenga 10 ariko birangira batitabiriye.
Uyu Rob Shuter wari ushinzwe kwamamariza P Diddy yabwiye BBC ko yakoranye na we hagati y’umwaka wa 2002 na 2004. Yahawe inshingano zo guhamagara ibyo bikomangoma; William ubu ufite imyaka 42 na Harry ufite imyaka 40 ngo baze mu birori byategurwaga na P Diddy bigamije kwishimisha, banywa inzoga zihenze banasambana; amakuru yashyizwe hanze n’abasatse urugo rwe ruri i Miami n’urundi ruri i Los Angeles bavuze ko abantu bombi basambanaga; abagabo bakaba basambanya abagore cyangwa abahuje ibitsina bagasambana, byiswe ‘Freak-Offs.’
Yagize ati:”Diddy yari yarakunze cyane William na Harry. Yatekerezaga ko we ari umwami bo bakaba ibikomangoma birumvikana yashaka ibikomangoma iruhande rwe. Twarabahamagaye inshuro zirenga 10, mu bihe nzi neza, ntibigeze baza.”
Shuter yakomeje avuga ko urukundo yabakundaga yarugaragaje afata amafoto yabo akayashyira mu ikadere akayamanika mu nzu, ugeze aho hantu yahitaga ababona hejuru, na we yarabarebaga bigashimangira urwo yabakundaga.
Nyuma yo gushinjwa n’abakobwa barimo Cassie Ventura ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, P Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri , ku wa 17 Nzeri 2024 bahita bajya kumufungira i Brooklyn, naho ku wa 10 Ukwakira 2024 yongeye kumvikana mu rukiko banzura ko azaburanishwa ku byaha ashinjwa ku wa 05 Gicurasi 2025.
What's Your Reaction?








