Umusore wabeshye ko ari Justin Bieber yahawe igihano

Umusore utaratangajwe amazina wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yabeshye ko ari Justin Bieber ahabwa ikiraka ko kuririmbira muri kamwe mu tubari tw'i Las Vegas avumbuwe ahita ahabwa igihano cyo gukumirirwamo.

Aug 21, 2025 - 06:35
Aug 21, 2025 - 11:41
 0
Umusore  wabeshye ko ari Justin Bieber yahawe igihano

Umusore ugaragara nk'umunyabigwi mu muziki, Justin Bieber yabeshye ubuyobozi bwa hoteli yitwa "Wynn Las Vegas," avuga ko ari Justin Bieber birangira bamuhaye gutaramira mu kabari kayo kazwi nka "XS Nightclub."

Uwo musore yaririmbye zimwe mu ndirimbo za Justin Bieber abantu bamureba bamwe bakabona ni we abandi bakabona si we. Akomeza kuririmba. Nyuma bamwe mu bayobozi b'akabari barebye neza niba ari we basanga si we. Inzego zishinzwe umutekano muri ako kabari zahise zimukura ku rubyiniro zihagarika icyo gitaramo igitaraganya.

Mu nyandiko yasohowe n'ako kabari igira iti:"Nyuma yo gukinwa imitwe n'uwo musore n'itsinda rye, uwo watubeshye ko ari Justin Bieber yahawe umwanya wo gutaramira mu kabari kacu "XS." Tumaze kubona ko twakoze ikosa duha umwanya utari we, yahise akurwa ku rubyiniro anasohorwa aho gaherereye ndetse twamutegetse ko atazongera kwemererwa kongera kwinjiramo."

Ako kabari kashimangiye ko atazongera kwemererwa kongera kwinjira muri ako kabari ubuzima bwe bwose.

Muri Amerika hakunda kugaragara abigana ibyamamare bakiba abatari bake. Muri ubwo buryo, hari abakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga cyangwa se uwavutse asa n'icyamamare runaka akabeshya abatarahura na cyo ko ari cyo ubundi agategura umuhuro yambaye ku buryo kumuvumbura byagorana, bikarangira abakuyemo amafaranga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow