Umukobwa wa Kanye West (Ye), North West yavuze uwo afatiraho urugero
North West uri mu bana bakiri bato bari gukora umuziki yakomoje ku mpamvu afatira ikitekererezo kuri papa we, Kanye West (Ye).
North West wahagurukije papa we ngo amwigishe gufata neza amajwi y’indirimbo ndetse amufashe gukora album ye ya mbere, yavuze ko papa we ari indorerwamo y’umurimo ari kwinjiramo w’umuziki.
Uyu mukobwa w’imyaka 11 wamenye ko papa we yatandukanye na mama we, Kim Kardashian, akomeza kugaragariza urukundo umubyeyi we w’umupapa, yabihamije avuga ko ari we areberaho mu bijyanye no gukora umuziki.
Yagize ati:”Ndimo ndakora kuri album yanjye ya mbere, papa wanjye ni we uri kuyimfashaho mu bijyanye n’imyandikire, kumenya indirimbo ziyigize n’imiyoborere yayo.”
“Nishimiye gukorana na we kubera ko ni we mfatiraho ikitegererezo.’
North yakomeje avuga ko impamvu arebera kuri papa we, ngo ni uko ari umuhanga mu by’umuziki.
Ati:”Papa ni umuhanga mu bijyanye n’umuziki n’uruganda rwawo muri rusange, ku bw’ibyo rero sintekereza ko bizangora gukora umuziki.”
“Umuzingo w’indirimbo yanjye (album) witwa ‘Elementary School Dropout’ igitekerezo cyo kuyikora nagikuye ku muzingo wa papa witwa ‘College Dropout’ wagize itsinzi ikomeye cyane. Ndashaka kugendera mu ntambwe ze nzagere kure mu muziki.”
Indirimbo zizajya hanze ntabwo zizaba ari iza mbere uwo mukobwa azaba yumvikanyemo. Hari indirimbo yumvikanyemo yitwa ‘Talking’ yasohotse kuri album ya Kanye West na Ty Dolla $ign ‘Vulture.’ Ibi biragaragaza ko North West ashaka kuragwa umwuga wa papa we.
What's Your Reaction?










