Umuhanzikazi Knowless, Riderman, na Diplomate barasaba Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi kubakorera ubuvugizi
Muri iyi minsi abahanzi bakomeje kugenda bagaragaza ibibazo bitandukanye bibabera imbogamizi mu muziki no mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, ibishobora kubera inzitizi umuziki Nyarwanda ukaba utatirimuka ngo ube wagera ku rundi rwego rwisumbuyeho, bagasaba Minisitiri ubifite mu nshingano kubakorera ubuvugizi bikigwaho.
Umuhanzikazi Butera Knowless umaze igihe kinini mu muziki Nyarwanda avuga ko amaze kubona ibintu byinshi bizitira umuziki nyarwanda birimo kubura abashoramari bawushoramo bikaba byakongerera umuhanzi ubushobozi bwo kuba yakora ibintu byisumbuyeho no Kubura ibikorwa remezo biberamo ibikorwa by’imyidagaduro.
Akomeza avuga ko imisoro bashyira kuri bimwe mu bikoresho byifashishwa n’abahanzi mu gutunganya amajwi n’amashusho biva hanze biza mu Rwanda ari myinshi ndetse ari nabyo bituma bahitamo kujya gukorera zimwe mu ndirimbo zabo mu bihugu byo hanze. Knowless avuga ko kuba abahanzi bahitamo kujya gukorera amashusho y’indirimbo zabo hanze atari uko muri ibyo bihugu barusha U Rwanda ubwiza nyaburanga ahubwo ari uko hanze imisoro yaho ku bikoresho bifashisha iba iri hasi cyane bigatuma ariho bajya gukorera.
Ibi kandi yavuze bihura neza n’ibyo umuhanzi Riderman na we urambye mu muziki aherutse gutangaza kuri Radio Rwanda avuga ko ari imbogamizi zikomeye cyane zituma umuziki Nyarwanda utarenga umutaru nyamara biramutse bikosowe byatuma umuziki Nyarwanda ugera ku rundi rwego.
Uretse ibi Knowless na Riderman batangaje nk’aho ari byo bibazo by’ingutu, Diplomate na we agaragaza ko amasaha yagenwe na Leta yo gufanga ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bidindiza cyane abahanzi benshi ndetse na we arimo bikaba byatuma abategura ibitaramo bacika intege cyangwa se rimwe na rimwe bigahomba ndetse ukaba wasanga ababiteguye bagongana na leta bakaba banabihanirwa. Amabwiriza mashya yagiye hanze muri Nzeri 2023 avuga ko ibikorwa byose by’imyidagaduro bigomba gufunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi na Saa Munani ku wa gatandatu.
Aba bahanzi bose bahuriza ku kintu cyo gusaba Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Jean Nepo Utumatwishima Abdallah kubakorera ubuvugizi ibi bibazo bagenda bagaragaza bikaba byakwigwaho bigashakirwa umuti aho bishoboka bigacyemuka bityo umuziki Nyarwanda ukaba wagera ku rundi rwego rushimishije kuruta aho uri ubu.
What's Your Reaction?










