Rema yahaye umurongo ibyo Shakib yavuze kuri Zari

Nyuma yuko umugabo wa Zari, Shakib Lutaaya akanguriye Zari kwigana Rema Namakula, uyu mugore yahaye ubuzima igitekerezo cya Shakib.

Aug 19, 2024 - 12:51
Aug 19, 2024 - 17:40
 0
Rema yahaye umurongo ibyo Shakib yavuze kuri Zari

Umwuka mubi uri kuvugwa hagati y’umunyemarikazi Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya watumye Zari ajya mu itangazamakuru avuga ko atunze Shakib. Ni ibintu byababaje uwo mugabo avuga ko Zari yagakwiye gufatira urugero kuri Rema, akajya aruma ahuha.

Diamond Platinumz yasuye mu ibanga umukobwa we Tiffah na mama we Zari ku munsi w’amavuko we mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, wabaye ku wa 06 Kanama 2024, ariko Shakib ntabwo yarahari yari mu gihugu cya Uganda, ibyo byasize umwiryane mu rugo rwabo. Zari atangira kujya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko afasha Shakib mu buryo butandukanye burimo n’ubw’amafaranga.

Uyu mugabo yabirakariyemo avuga ko yagakwiye gufatira urugero ku muhanzikazi Rehemah Namakula uzwi mu muziki nka Rema. Yatangaje ko uyu mugore, Rema agitandukana n’umuhanzi Eddy Kenzo mu mwaka wa 2019 akabona undi mugabo, Dr Hamza Ssebunya, atigeze ajya ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu itangazamakuru ngo avuge nabi Kenzo n’ubimubajije akicecekera.

Rema Namakula ageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kanama 2024, aje mu gitaramo yakoreye i Musanze kuri uwo munsi, yongeye kubazwa n’itangazamakuru iby’umubano we na Eddy Kenzo, ahita yongera ashyira mu kuri ibyo Shakib yamuvuzeho.

Yagize ati:”Ibyo ntacyo nabivugaho.”

Itangazamakuru ryakomeje kumutitiriza ngo agire icyo avuga ku mubano we na Eddy Kenzo babyaranye umwana mbere yuko batandukana, undi arabatsembera, ntiyagira icyo abivugaho.

Zari yakomeje kugaragaza ko yababajwe n’ifuha rya Shakib, ubu akaba yararetse kumukurikira ku rubuga rwa Instagram. Hagati aho, Shakib aracyamukurikira.

Nubwo kutavuga rumwe hagati ye na Shabik byavuye kuri Diamond Platinumz, uyu mugore akomeje gushimangira ko atakwijujutira cyangwa se ngo yirengagize Platnumz kuko ari se w’abana be, kandi na we akaba nyina wabo.

Zari Hassan na Diamond Platnumz bafitanye abana babiri, umukobwa n’umuhungu Nillan na Tiffa, umukobwa wabo Latiffa Dangote (Tiffa) ni we wari wagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 9.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow