Abahanzi bo muri Tanzania bongeye kugira icyo bavuga
Abahanzi b'amazina akomeye muri Tanzania bongeye kugira icyo bavuga ku biri kuba ku gihugu cyabo, kiri kubamo imyigaragambyo yamagana Perezida Samia Suluhu Hassan.
Nyuma y'iminsi murandasi ivuyeho muri Tanzania, ndetse bigorana kuri bamwe mu kugira ibyo batangaza ku biri kuhabera, mu minsi micye itambutse abahanzi baho na bo ntibagiraga icyo batangaza.
Abarimo Zuchu ubarizwa muri Wasafi Classic Babe (WCB) ya Daimond Platnumz ndetse na Lava Lava na we wayihozemo bagize icyo bavuga ku biri kuba ku gihugu cyabo.
Zuchu mu butumwa bwe yanyujije kuri 'story' ye ya Instagram yagize ati "Oh Mana rinda igihugu cyacu Tanzania. Gihe amahoro, ubumwe n'urukundo."
Lava na we mu butumwa bwe yanyujije kuri uru rubuga runakoreshwa na benshi muri iki gihugu, yagize ati "Mana ha umugisha Tanzania, duhe umugisha twese ndetse n'imbaraga, twese ababuze ababo. Amena."
Batanze ubu butumwa nyuma y'uko abarimo umunyarwenya wo muri Kenya, Nasra Yusuf, yari yanditse ubutumwa abashinja ko bacecetse ntibagire icyo bavuga ku biri kuba ku gihugu cyabo by'umwihariko urubyiruko ruri kwigaragambya ari na bo bafana babo babashyigikira.
Zuchu yasabiye amahoro igihugu cye
Lava Lava yongeye guha agaciro nabaguye mu myigaragambyo
What's Your Reaction?










