Ayra Starr yagize icyo avuga ku bivugwa ko atemerewe kugira umukunzi

Ayra Starr wari umaze iminsi avugwaho kubuzwa kujya mu rukundo no gutwita mu myaka itanu iri imbere, yashyize abivugaho.

Jul 29, 2025 - 18:11
Jul 29, 2025 - 18:23
 0
Ayra Starr yagize icyo avuga ku bivugwa ko atemerewe kugira umukunzi

Ayra Starr utegerejwe i Kigali mu mpera z' iki cyumweru yasinye amasezerano y'imikoranire n'inzu ya Jay Z ifasha abahanzi "ROC NATION" bivugwa ko bamubujije gukundana, gutwita no kwirinda gusangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga ibyo ataherewe uburenganzira kugira ngo bamurinde ibyakwica umwuga we.

Mu kubivugaho, Ayra Starr yifashishije ikiganiro cyasakajwe ku mbuga nkoranyambaga cya podcast cyigaragaramo umukobwa uvuga ko mu bikubiye mu masezerano yasinye muri Roc Nation harimo ibyo bijyanye no kwirinda gukundana, gutwara inda, gufatanya n'abandi mu gusangiza abandi ibintu ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyingana n'imyaka itanu iri imbere yasinyemo.

Ni ibintu byatumye ibitangazamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga babivugaho cyane.

Ayra Starr yahise agira ati:"Ese ibi bintu biri kuvugwa n'uyu mukobwa, Ayra Starr arabizi?"

Nubwo atabisubije mu buryo bweruye ariko abantu bavuga ko hari ibyavuzwe n'uwo mukobwa birimo ikabiriza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow