Ukuri ku ifoto yasakajwe na Donald Trump igaragaza Kamala Harris yitabiriye ibirori by’ubusambanyi bishinjwa P Diddy

Ifoto Donald Trump yasangije abantu ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ yagarutsweho kubera ko igaragaza uwo bahanganye, Kamala Harris yitabiriye ibirori by’ihohotera bishinjwa P Diddy.

Sep 20, 2024 - 21:46
Sep 21, 2024 - 10:11
 0
Ukuri ku ifoto yasakajwe na Donald Trump igaragaza Kamala Harris yitabiriye ibirori by’ubusambanyi bishinjwa P Diddy

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasangije abamukurikira ku rubuga rwe ‘Truth Social’ barenga miliyoni 7 ifoto itari umwimerere igaragaza Kamala Harris yitabiriye ibirori by’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi (Freak Offs) bishinjwa P Diddy.

Donald Trump watanzwe n’ishyaka rya ‘Republican’ ngo ahangane n’uwatanzwe n’ishyaka rya ‘Democrat,’ witwa Kamala Harris, mu matora azaba mu Ugushyingo 2024, akomeje kwiyamamaza agaragariza abantu ko Kamala Harris adashoboye kugira ngo bamutakarize ikizere.

Ubu yasangije abakoresha urubuga rwa ‘Truth Social’ ifoto yahinduwe; bafashe umugabo Kamala Harris yifotozanyije na we ari kumwe n’undi mugore mu mwaka wa 2001, amugira P Diddy, ubundi agira ati:”Kamala na we abikora? Madamu Visi Perezida (Kamala Harris), ese waba warijanditse cyangwa waritabiriye ibikorwa bya P Diddy by’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi (Freak Offs)?”

Ukuri kuri iyo foto

TMZ yanditse ko iyo foto Donald Trump yasangije abantu ni iyo Kamala Harris yafashwe ari kumwe n’umukobwa witwa Ashley w’umugabo witwa Montel Williams bahoze bakundana mu mwaka wa 2001 nk’uko bigaragara mu mafoto yombi iya nyayo n’iyahinduwe.

Uwo mugabo ubahagaze hagati bahise bamuhindura P Diddy ku buryo umuntu utasobanuriwe yagira ngo ni ifoto y’ukuri.

P Diddy yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2024, akurikiranweho ibyaha byiganjemo ihohotera rishingiye ku gitsina, nyuma bakaba baratangaje ko isaka ryakorewe mu rugo rwe ruri i Miami n’urundi ruri i Los Angeles basanzemo amacupa agera ku 1000 ya ‘Baby Oil’ bamushinja ko yayakoreshaga mu birori by’ubusambanyi (Freak Offs).

Sean ‘P Diddy’ Combs ategereje iburanisha biteganyijwe ko rizabera i Brooklyn.

Donald Trump yasangije abantu ifoto yahinduwe

Byarangiye hamenyekanye inkomoko y'iyo foto

P Diddy ari gushinjwa ibyaha birimo ibijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina birimo ibyo yakoreraga mu birori by'ubusinzi n'ubusambanyi (Freak Offs)

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow