Ukuri ku bakekaga ko kururukururu ya Aziz Ki na Hamisa Mobetto iza gutuma yirukanwa muri Yanga FC

Inkuru y’urukundo rw’umukinnyi wa Young Africans SC [Yanga FC], Aziz Ki yatumye abatari bake bazana inkuru zivuga ko abayobozi b’ikipe akinamo bamwamaganiye kure badashaka ko bakundana, ariko ukuri guhari kurahamya ko bamushyigikiye.

Feb 15, 2025 - 18:50
Feb 15, 2025 - 19:06
 0
Ukuri ku bakekaga ko kururukururu ya Aziz Ki na Hamisa Mobetto iza gutuma yirukanwa muri Yanga FC

Stephane Aziz Ki ukomoka muri Burkina Faso agakinira ikipe ikundwa n’abatari bake muri Tanzania no mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba muri rusange, Yanga FC yahamije ko akundana n’umukobwa w’ikimero wo muri icyo gihugu, Hamisa Mobetto, bamwe bavuga ko byamuteranyije n’ubuyobozi kugeza ubwo umuyobozi w’ikipe, Hersi Said areka ku mukurikira kuri Instagram, byose ni ibihuha kuko bamushyigiye no mu muhango wo gusaba no gukwa icyo kizungerezi.

Mu mwaka ushize wa 2024 nibwo byamenyekanye ko Aziz Ki acuditse na Hamisa Mobetto wigeze gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz bikarangira yibarutse umwana, Dylan, nyuma uwo muhanzi akomeza kumuhakana.

Urukundo rwa Mobetto na Aziz Ki bamwe bakomeje kurugira urwenya, ariko byakomejwe n’umunsi w’abakundana [Saint Valentin] 14 Gashyantare 2025 ubwo Aziz yafashe umwanzuro wo gutegura ibirori byo kumwambika impeta.

Hari abadukanye inkuru ivuga ko Perezida wa Yanga FC, Hersi Said yaba yarakajwe n’icyo cyemezo atekereza ko gukundana n’uwo mukobwa bigiye kumwicira umwuga wo gukina umupira w’amaguru.

Biragaragara ko byari ibihuha kubera ko Hersi Said akimukurikira ku rubuga rwa Instagram ndetse na Aziz akamukurikira.

Mu birori byo gusaba no gukwa biri kuba kuri uyu mugoroba wo ku wa 15 Gashyantare 2025 byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Yanga FC barimo na Hersi Said.

Ni ibirori bikomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga bitewe nuko Aziz Ki azanye imodoka ebyiri zuzuye inka zo gukwa Hamisa Mobetto. Ikiganiro cya bamwe cyiri kwitsa ku kumenya umubare w’izo nka.

Aziz Ki aracyakurikirwa na Perezida wa Yanga FC, Hersi Said

Hamisa Mobetto ari mu rukundo n'umukinnyi Aziz Ki

Aziz Ki yazanye imodoka zuzuye inka zo gukwa Hamisa Mobetto

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow