Uko umugore w’imyaka 80 yize gutwara imodoka

Umugore witwa Angeline Tai akomeje kwibazwaho na benshi kubera kwigirira icyizere kwatumye yiga imodoka afite imyaka 80.

Dec 13, 2024 - 19:05
Dec 14, 2024 - 11:32
 0
Uko umugore w’imyaka 80 yize gutwara imodoka

Angeline Tai ni umugore wo mu gace ka Nandi ho mu gihugu cya Kenya watumye abantu bamwibazaho kubera amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atwaye imodoka yize muri uyu mwaka wa 2024.

Icyatumye yibazwaho cyane ni amashusho yashyizwe hanze n’umwuzukuru we witwa Dancun Tai. Uyu musore yabwiye Tuko News ko umukecuru we yatwarwaga mu modoka y’abana be agiye mu isoko, akamubaza niba igihe cyizagera akitwara undi akamusubiza ko ntarirarenga.

Yagize ati:”Buri gihe naramubazaga nti: umunsi umwe uzitwara mu modoka? Akansubiza ko afite icyizere ngo azitwara, none byarangiye ahiguye umuhigo.”

Yongeyeho ko yamufashije kuyiga, Ati:”Dutangira uyu mwaka, umuhungu we yamuguriye imodoka ansaba ko nayimwigisha. Rwari urugendo rutoroshye, ariko mwabonye ko ari gukurikiza amategeko n’amabwiriza yanjye akayitwara.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ayo mashusho bashimishijwe n’icyizere yigiriye akiga gutwara imodoka afite imyaka y’abakambwe (80). Bashimangira ko yabera isomo abandi bagera mu za bukuru bakitakariza icyizere bakumva ko ryabarenganye, nyamara bagakwiye gukomeza gukabya inzozi zabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow