Uko umugabo wo mu Bwongereza yabonye imodoka ye muri Tanzania

Mu gihugu cya Tanzania hakomeje kuvugwa inkuru y'imodoka yibiwe mu Bwongereza maze mu mezi atatu ikaboneka muri icyo gihugu.

May 27, 2025 - 18:14
May 27, 2025 - 19:02
 0
Uko umugabo wo mu Bwongereza yabonye imodoka ye muri Tanzania

Umugabo witwa Munday Jimmy wo mu Bwami bw' U Bwongereza mu gace ka Essex ari mu byishimo nyuma yuko imodoka ye iri mu bwoko bwa Range Rover yakozwe mu mwaka wa 2014 ibonetse i Dar Es Salaam muri Tanzania, yarayibuze mu mpera z'umwaka ushize.

Iyo modoka yibwe mu Ugushyingo 2024 yibibwa mu Bwongereza ariko Munday Jimmy yagize ikizere ko azayibona bijyanye nuko yashyizwemo akuma gatuma ayikurikirana.

Ako kuma kitwa Apple Air Tag gatuma nyiri ikinyabiziga agikurikirana aho kiri hose. Birumvikana gakora ari uko iyo katazimijwe cyangwa se ngo gakurwemo.

Ariko iyo modoka ikibwa ako kuma kahise kazimwa akajya akomeza areba ko yayibona. Amezi; Ukuboza na Mutarama yarihiritse ariko muri Gashyantare 2025 yakomeje kureba ko ako kuma Air Tag (ako kuma kari mu modoka) kakongera gukora, karakoze ayibona ahitwa Suez nyuma ayibona ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania. Mu minsi yakurikiyeho yayibonye muri uwo mujyi hafi y'ahacururizwa imodoka.

Munday Jimmy ari mu gikorwa cyo gukorana n'inzego zishinzwe umutekano muri Tanzania ngo bamufashe kuyigarura ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cy'U Bwongereza.

Abatari bake bakomeje gutangazwa n'ubushobozi bwa Air Tag yafashije Munday Jimmy kubona iyo modoka ye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow