Ubuzima bwawe, inkuru yawe: Inzira yo kubaho ubuzima bufite intego.

Ubuzima bwawe niyo nkuru yawe, ukwiye kuyandika neza kandi ujye umenya neza paje ugezeho kuko abenshi barakopera ntibagire n’icyo basiga.

Apr 14, 2026 - 09:25
Apr 14, 2026 - 09:31
 0
Ubuzima bwawe, inkuru yawe: Inzira yo kubaho ubuzima bufite intego.

Ubuzima bwawe si urugendo rusanzwe ni inkuru wandika buri munsi, mu bitekerezo byawe, mu byemezo ufata, no mu ntambwe utera. Ni igitabo gifite amapaji atabarika, ariko buri paji ifite agaciro kihariye, kuko ari wowe uyishyiraho umukono.

Ntukemere kuba umuntu ushyira amaguru mu murongo w’abandi utazi aho ugana. Isi yuzuyemo abakopera, abagenda bashaka gusa kuba nka runaka, bakibagirwa ko nabo bafite umwihariko ushobora guhindura byinshi. Wowe, uzirikane ko kuba uri umwimerere ari bwo butunzi bukomeye ufite.

Jya uhagarara gato wibaze uti: “Ese iyi paji ndimo nandika izasomwa ite ejo?” Ntukayandikane uburangare, cyangwa ngo uyandikemo amagambo y’ubwoba n’ugushidikanya. Yuzuze ubutwari, ibyiringiro n’indoto. N’iyo byagorana, ujye wibuka ko inkuru nziza itabura ibihe by’amage ariko ni yo atuma irushaho kugira uburemere n’ubwiza.

Ntugatinye guhindura icyerekezo niba ubona wandika ahatari heza. Ufite uburenganzira bwo gusiba, kongera kwandika, no kunoza aho ubona bikenewe. Ubuzima si ikizamini cyo gukopera; ni urubuga rwo kwigaragaza no gusiga umurage wihariye.

Bityo rero, jya uba umwanditsi w’inkuru yawe utajya yihutira kurangiza kwandika gusa, ahubwo ushishikazwa no kuyinoza. Kuko umunsi umwe, uzasubiza amaso inyuma, usome ibyo wanditse, maze umutima wawe wuzure ishema wibwire uti: “Iyi ni inkuru yanjye, kandi nayanditse neza.”

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow