IBANGA RY’UBUZIMA: Inzira nyayo yo kugira inshuti nzima

Sep 27, 2024 - 10:29
Sep 27, 2024 - 11:00
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Inzira nyayo yo kugira inshuti nzima

1. Niba dufite umurava mu kwita ku bandi, niba turinze ubuzima bwabo kandi twubaha uburenganzira bwabo, tuzashobora kuyobora ubuzima bwacu mu mucyo kandi niryo shingiro ry'icyizere, ari naryo shingiro ry'ubucuti buzima.

2. Ba inyangamugayo, uvugishe ukuri, kandi ukunda abandi. Niba uhangayikishijwe no kwita kubandi, ntihazabaho umwanya wo kubeshya, gutoteza abandi, no kuriganya. Niba uri umunyakuri ushobora kubaho mu mucyo, bizagufasha kurema icyizere, ishingiro ryo gushaka inshuti nzima.

3. Nibyiza kwibuka ko abandi bantu bameze nkatwe. Twavutse kimwe, dupfa kimwe. Mugihe turi bazima ni byiza ko dushobora kwizerana nk'inshuti no guhana agaciro. 

4. Ubucuti bushingiye ku kwizerana, ntabwo ari amafaranga, ntabwo ari imbaraga, ntabwo ari amashuri cyangwa ubumenyi, niba hariho kwizerana hazabaho ubucuti bukomeye.

5. Isi ntikeneye abantu bateye imbere cyane. Isi ikeneye cyane abashaka amahoro, abavuzi b’imitima, abagira urukundo, abavuga inkuru nziza z’ubaka, n'abakunda abantu bose. 

6. Iyo twumva urukundo n'ubugwaneza tugirira abandi, ntibituma abandi bumva ko bakunzwe kandi ko bitaweho, ahubwo binadufasha kwishima imbere muritwe tukagira n'amahoro. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow