Uburyo ibyamamare byakiriye igitekerezo cya DJ Pius wiyemeje gukora isuku ku mbuga nkoranyambaga
Nyuma yuko DJ Pius avuze ko igihe kigeze ku mbuga nkoranyambaga hagakorwa isuku, abarimo MC Nario bavuze ko ababishoboye babihagurukira bigacika.
Umuhanzi akaba n’umuvanzi w’indirimbo, DJ Pius yagaragaje ko arambiwe ibyirirwa bivugwa ku mbuga nkoranyambaga bakabyita gutwika, ahamya ko igihe kigeze ngo ababishinzwe babifatire imyanzuro ihamye.
Uyu muvanzi w’indirimbo akaba n’umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo Agakaye, Agatako, Ubushyuhe akaba aherutse no kumvikana mu ndirimbo nshya yitwa Ndotsa, yaciye ku rubuga rwa Instagram ahishura ko ibyitwa gutwika ku mbuga nkoranyambga bigomba guhagarara.
Yagize ati:”Igihe kirageze ko ibi bintu byitwa gutwika cyangwa se gutukana ku mbuga nkoranyambaga birangira, imyanzuro ihamye igafatwa.”
Yakomeje avuga ko nibinanirana, ntibifatirwe ingamba nyazo, we na bagenzi be bazabyikorera. Ati:”Ababishinzwe niba badashaka kubikora tuzabyikorera. Hakorwe isuku ku mbuga nkoranyambaga.”
Bamwe mu bakiriye ubwo butumwa barimo n’ibyamamare nyarwanda bitandukanye, aho uzwi mu bitaramo nka MC Nario yagize ati:”Ni cyo gihe ngo ababishoboye bahaguruke.”
Naho uwitwa Semuhungu Eric yagize ati:”Ni uko turumirwa! Birakabije, ibintu birakomeye dukeneye umukubuzo.”
Ibyo DJ Pius abitangaje nyuma yuko umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago aciye ku rubuga rwa X akavuga ko ahunze U Rwanda atari uko arwanze ahubwo abitewe n’abashakaga kumwivugana.
Yagize ati:”Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize.”
Yago yakomeje avuga ko yatatse kenshi ariko ntatabarwe. Ati:”Nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira.”
Yasoje asaba ko yahabwa ikaze mu gihugu cy’abaturanyi giherereye mu majyaruguru y’U Rwanda, Uganda.
Yago yavuze ko agiye gutura muri Uganda
DJ Pius yavuze ko hakenewe isuku ku mbuga nkoranyambaga
Abarimo MC Nario yavuze ko abashoboye bakwiye kubihagurukira
What's Your Reaction?










