U Burundi burajwe ishinga n’ubutaka bwabwo butembera mu Rwanda
Guverineri w’Intara ya Bujumbura mu Burundi, Gen Maj Aloys Ndayikengurukiye, yavuze ko ahangayikishijwe n’ubutaka bw’igihugu cye buri gutwarwa n’amazi y’inzuzi Rusizi na Ruhwa bukerekeza mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu muyobozi yabitangaje mu ibaruwa yanditse ku wa 3 Kanama 2026, aho yasobanuye ibyavuye mu igenzura ryakozwe n’itsinda rishinzwe kureba aho imbibi z’igihugu zica. Iri tsinda ryasuye inkengero z’uruzi rwa Rusizi na Ruhwa kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2026.
Gen Maj Ndayikengurukiye yavuze ko iri genzura ryagaragaje ko ibikorwa bya bamwe mu baturage batuye hafi y’izi nzuzi biri gutuma ubutaka bw’u Burundi butwarwa n’amazi bukajya mu bihugu bihana imbibi na bwo.
Yagize ati: “Ibyagaragaye ni uko ibikorwa by’abenegihugu bacu impande y’izo nzuzi bituma ubutaka bw’u Burundi butemba bwimukira muri Congo cyangwa u Rwanda, bivuye mu ruzi rwa Rusizi cyangwa Ruhwa rwataye inzira yarwo rukibanda mu Burundi.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu bikorwa bigira uruhare muri iki kibazo harimo guhinga ku nkengero z’inzuzi, gucukura amabuye y’agaciro, kubumba amatafari ndetse no kutita ku kurinda inkombe z’amazi.
Ati: “Ikibabaje ni uko ibyo byose biba abayobozi barebera, ukagira ngo ntibabibona. Rimwe na rimwe ugasanga ari bo batanze impushya zo gukora ibyo bikorwa bigayitse.”
INDI NKURU WASOMA : Abaganga bataye abarwayi barembejwe na Ebola
Guverineri Ndayikengurukiye yavuze ko nyuma yo kubona uburemere bw’iki kibazo habaye inama yahuje inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze, kugira ngo hashakwe uburyo bwo kurinda ubutaka bw’igihugu.
Mu myanzuro yafashwe harimo gutera ibiti ku nkengero z’inzuzi, gukumira ibikorwa byangiza inkombe z’amazi ndetse no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
What's Your Reaction?










