The Ben yasabye Bruce Melody imbabazi
Umuhanzi mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yaciye bugufi asaba mugenzi we Bruce Melody imbabazi ku bwo kuba yaramuhamagaye ngo bakorane indirimbo ariko bikaza kurangira The Ben abuze umwanya ngo bayisoze bikarangira iheze kwa producer itarangiye.
Mu minsi yashize ubwo Bruce Melody yari ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya nibwo yumvikanye mu kiganiro yagiranye na radio citizen fm yo muri Kenya atangaza uburyo The Ben yigeze kumuhamagara ngo bakorane indirimbo ariko bikaza kurangira The Ben abuze ngo ikorwe.
Mu magambo ye yavuze ko The Ben yamuhamagaye ngo bahurire muri studio ngo bakore indirimbo, Bruce Melody abyumva vuba araza gusa ntiyahura na The Ben ariko we afata amajwi y’agace yari kuririmbamo arigendera gusa aza gutegereza ko yamubwira ko bahura bakayirangiza araheba, aza gutungurwa no kumva bamubwira ko The Ben yabuze ngo bayirangize indirimbo ihera aho ityo. Gusa Bruce Melody we akavuga ko ahari ndetse umunsi azumva yahugutse yamubwira bakajya kuyisubukura.
Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ari mu karere ka Ruhango, yasabye imbabazi Bruce Melody kuko ashobora kuba yarabifashe nko kumusuzugura nyamara we ikintu yiyiziho adashobora gukora ari ugusuzugura umuntu kuko we nta gasuzuguro agira.
Kuri iyi nshuro kandi yongeye gutangaza ko Bruce Melody ari umuhanzi yemera kandi akunda nk’uko na Bruce yabitangaje ubwo yari ari mu gihugu cya Kenya.
What's Your Reaction?








