Spotify igaragaza ko abahungu bababajwe n’urukundo kurusha abakobwa
Isesengura ryakozwe n’urubuga rwa Spotify rureba uko abahungu n’abakobwa bo muri Kenya barutana mu kumva indirimbo, basanze abahungu bararengeje 100% mu kumva indirimbo z’agahinda k’urukundo.
Urubuga rwa Spotify ruherutse gukora isesengura ku kw’abakobwa n’abahungu bo muri Kenya bumva indirimbo zifite ubutumwa runaka, basanga abahungu bumva indirimbo z’abababajwe n’urukundo ku rugero rwo hejuru kuruta abakobwa.
Iryo barurishamibare ryagaragaje ko ab’igitsinagabo bo muri Kenya biganjemo urubyiruko bumva indirimbo z’imitima yashenguwe n’urukundo ku kigero cyo hejuru cyingana na 107%, cyiri hejuru ugereranyije n’uburyo ab’igitsinagore bazumva aho bo bari ku kigero cya 105%.
Ibi biragaragaza ko hari abahungu benshi bahuye n’ibibazo mu rukundo bigatuma biyambaza indirimbo zijyanye n’ibihe barimo by’akababaro aho kumva izindi zirushimagiza.
Indirimbo y’agahinda gaterwa n’urukundo iyoboye izindi mu kumvwa cyane mu gihugu cya Kenya kuri Spotify ni You Broke Me First y’umuhanzikazi wo muri Amerika, Tate McRae. Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka wa 2020. Ni indirimbo yakunzwe cyane n’abo bahuriye n’ibibazo mu rukundo; uwihebeye undi akamuhemukira nta kindi yivuzaga uretse kunyarukira ku mbuga zumvirwaho umuziki bakayumva.
Kuyumva cyane byatumye ikundwa imara ibyumweru 38 ku rubuga rutondeka indirimbo zikunzwe muri Amerika ruzwi nka Billboard Hot 100. Biratizwa umurindi n’abo bahungu bo muri Kenya bayumvise cyane.
Iryo barurishamibare rivuga ko kandi mu myaka itatu ishize, kumva indirimbo z’imitima yashenguwe n’urukundo mu Banyakenya byiyongereyeho 189%. Ni ibishimangira ko umuziki uri gukoreshwa mu kuvura imitima yababajwe n’urukundo.
What's Your Reaction?










