Spice Diana yahawe ikaze i Kigali na Minisitiri Nduhungirehe

Umuhanzikazi wo muri Uganda Namukwaya Hajara Diana, uzwi nka Spice Diana ashobora gutaramira i Kigali bwa mbere kuva yatangira gukora umuziki mu myaka igera ku 10.

Dec 24, 2025 - 19:17
Dec 24, 2025 - 20:02
 0
Spice Diana yahawe ikaze i Kigali na Minisitiri Nduhungirehe

Uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Siri Regular", "Body" yakoranye na Nince Henry, "Kokonya" yakoranye na Harmonize, n'izindi, ubwo yasabwa gukorera igitaramo i Kigali, yagaragaje ko na we abyifuza cyane.

Mu butumwa bwanditswe n'umunyamakuru Anselme Tuyizere kuri X yongera kwibutsa uyu muhanzikazi ko akwiye kuba yakorera igitaramo i Kigali cyane ko anakundwa n'Abanyarwanda barimo na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabusubije agaragaza ko ategereje cyane igihe byazabaho.

Ubutumwa bwasabaga Spice Diana kuba yakorera igitaramo i Kigali 

Minisitiri Nduhungirehe ukunze kugaragaza ko akunda ibihangano by'uyu muhanzikazi nk'uko byagaragaye no ku rutonde rw'abahanzi yumvise cyane kuri Spotify muri 2025, na we mu butumwa bwe yabwiye Spice Diana ko ahawe ikaze mu Rwanda ndetse igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka utaha yahaza. 

Yagize ati: "Uhawe ikaze i Kigali igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka utaha, Spice Diana." 

Spice Diana ni umwe muhanzikazi bafite izina rikomeye muri Uganda, gusa akaba atarataramira i Kigali mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yahaye ikaze Spice Diana wifuza kuba yataramira i Kigali 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com