Sam Zuby, nyuma yo gutsindwa ku mwanya w’Ubudepite yavuze ikigiye gukurikiraho

Mu matora yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024, umunyarwenya Sam Zuby ntabwo yatorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko y'U Rwanda, yavuze ko atazacika intege mu gushaka ibyo yiyemeje.

Jul 18, 2024 - 07:19
Jul 18, 2024 - 15:55
 0
Sam Zuby, nyuma yo gutsindwa ku mwanya w’Ubudepite yavuze ikigiye gukurikiraho

Muco Samson wamenyekanye mu ruganda rw’urwenya nka Sam Zuby yavuze ko nubwo atigeze ahirwa ngo atorwe mu matora y’abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024, atazacika intege mu gushaka uko yagera mu Nteko Ishingamategeko y’U Rwanda.

Sam Zuby wafashe umwanzuro agatanga kandidatire mu guhatanira umwanya w’Umudepite mu badepite babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yaremewe, nyuma atangira ibikorwa byo kwiyamamaza. Amatora y’abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, n’ay’umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024. Sam Zuby wari uhatanye na bagenzi be 31( mu matora y’abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko), yaratsinzwe.

Mu kiganiro yagiranye na Igisubizo.com, yavuze ko nyuma yo gutsindwa agiye gukomeza ibikorwa bye, ariko amatora niyongera kuba azahatana.

Yagize ati:”Naratsinzwe, ariko ntabwo nacitse intege. Ubu ngiye gukomeza ibikorwa byanjye bisanzwe; mfite ishuri ry’incuke rifasha abana b’abakene mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'i Burasirazuba, ndi n’umunyarwenya.”

“Ndakomeza nshyire imbaraga mu rwenya, sinzatenguha abakunzi banjye n’abakunda urwenya muri rusange.”

Sam Zuby yongeyeho ko ashimira abantu bose bamushyigikiye, ati "Imana ibahe umugisha aho bari hose". 

Mu ntangiriro za 2023, Sam Zuby yasoje amasomo ye y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho muri Kaminuza ya Institut Catholique de Kabgayi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow