Rudeboy yagaragaje imyitwarire mibi y’urubyiruko

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Rudeboy yagarutse ku myitwarire idahwitse y’urubyiruko aho avuga ko bari gutwarwa n’ibidafite umumaro hari ibikomeye bakitayeho.

Feb 18, 2025 - 13:27
Feb 18, 2025 - 15:44
 0
Rudeboy yagaragaje imyitwarire mibi y’urubyiruko

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Rudeboy yaciye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025 agaragaza ko hari urubyiruko rurangariye mu mafuti bakirengagiza ibikorwa bihari bikomeye.

Rudeboy wabereye ikimenyabose mu itsinda rya Psquare nyuma akaza gukora ku giti cye agakomeza agahirwa mu muziki ubu akaba akunzwe mu ndirimbo ‘Vitamin D,’ yikije ku rubyiruko rutareba kure rugatwarwa n’ubugoryi.

Yagize ati:”Bamwe mu rubyiruko ntabwo bashishikajwe n’iby’ejo hazaza. Bahugiye mu bitabafitiye akamaro by’ubugoryi gusa n’ibihuha.”

“Ni mu gihe hari ibibazo bikomeye bakitayeho.”

Ni kenshi abantu bakuru bavuga ko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa cyane kuko hari bamwe muri bo batari gutekereza ku minsi yabo iri imbere, ahubwo ugasanga bashishikajwe no kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na X.

Kwirirwa kuri izo mbuga ntacyo bakora bituma bashukwa na bamwe mu bazikoresha cyangwa se bakifuza kwitwara nka bamwe babonyeho. Yabona umuntu runaka yifotoje yambaye imyenda ihenze agashaka kuyambara, yabona yasohokeye ahantu runaka agashaka kuhasohokera. Bamwe muri bo bibakururira mu iraha.

Ino aha murazi ko hari bamwe mu rubyiruko bari gukurikiranwa mu nkiko bazira gufata no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ibyo byose bigaragaza imyitwarire idahwitse y’urubyiruko.

Rudeboy avuga ko hari urubyiruko rutari kwita ku minsi yarwo iri imbere

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow