RRA yatanze umucyo ku byo gusoresha ubukwe
Komiseri Wungirije Ushinzwe abasora n'itumanaho muri RRA, Jean Paulin Uwitonze yavuze ko nta musoro ugiye gucibwa ubukwe.
Nyuma y'ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko abagiye kuzajya bakora ubukwe bazajya bacibwa imisoro nk'uko indi mirimo irimo inyungu isoreshwa mu gihugu. Komiseri Wungirije Ushinzwe abasora n'itumanaho muri RRA (Rwanda Revenue Authority), Jean Paulin Uwitonze yahakanye ibyo byavugwaga ku bukwe.
Mu kiganiro na RBA, komiseri Jean Paulin Uwitonze yavuze ko nta bukwe buzasoreshwa.
Yagize ati:"Nta musoro ugiye gucibwa ubukwe. Nta musoro uzakwa umugeni."
Komiseri Uwitonze yongeyeho ko igihari ari amakuru ari gusangizanywa kandi abasoreshwa mu bukwe bazwi ndetse basanzwe basoreshwa.
Ati:"Ahari ni amakuru turi gusangizanya, abenshi mu bategura ibirori basanzwe basora."
Abishyizeho umucyo nyuma y'amagambo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga abiganjemo abatarashaka bavugaga ko uwo musoro agiye gutuma bagumirwa. Bamwe mu bananiwe no kurushinga babigira urwitwazo.
What's Your Reaction?










