Rodrygo yababajwe nuko atashyizwe mu bahataniye igihembo cya Ballon d’Or

Umwe mu bakinnyi ba Real Madrid witwa Rodrygo yavuze ko yababajwe nuko atashyizwe mu bahataniye igihembo cya Ballon d’Or cy’uyu mwaka wa 2024 kandi yiyumva nk’umukinnyi mwiza.

Sep 9, 2024 - 20:03
Sep 9, 2024 - 20:27
 0
Rodrygo yababajwe nuko atashyizwe mu bahataniye igihembo cya Ballon d’Or

Rodrygo de Goes yashyize ahishura agahinda ke yatewe nuko atashyizwe mu bakinnyi beza bahataniye igihembo cya Ballon d’Or, ashimangira ko yarabikwiye kujya ku rutonde rw’abahataniye iki gihembo gihabwa indashyikirwa mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ku Isi.

Urutonde rw’abahataniye igihembo karundura cya Ballon d’Or rwagaragaje ubudasa kuko rutariho Kevin De Bruyne, Mohamed Salah n'uwayihariye mu kuyitwara Cristiano Ronaldo cyangwa se Messi wari umaze imyaka irenga ikinyacumi yihariye imyanya myiza y’abahataniye icyo gihembo.

Nk'uko byatangajwe na Fabrizio Romano, si abo gusa batisanzeho kuko n’Umunya-Brazil, Rodrygo de Goes w’imyaka 23 ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yatunguwe no kudashyirwa mu bahataniye icyo gihembo.

Yagize ati:”Nababajwe no kudashyirwa ku rutonde rw’abahataniye igihembo cy’uyu mwaka cya Ballon d’Or. Nkurikije ibyo nakoze, ndabikwiye rwose. Munyumve neza sinshaka kugira icyo ntwara abashyizwemo ariko nizera ko nari mfitemo umwanya.”

Uyu musore yahumurije abafana be ko bitamuciye intege ahubwo agiye gukomeza gukora cyane kandi arumva azakomeza kwitwara neza mu ikipe ya Real Madrid no mu ikipe y’igihugu ya Brazil ku buryo izakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Rodrygo ntagaragara ku rutonde rw'abahataniye igihembo cy'uyu mwaka cya Ballon d'Or 

Ni urutonde ruriho umukinnyi umwe gusa ukinira ikipe y'igihugu yo muri Afurika uwo ni Umunya-Nigeria, Ademola Lookman

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow