Nta mwana ukura! Icyo inzobere zivuga ku kureka umwana ngo ajye kwibana yikodeshereza 'ghetto'

Mu gihe hari abaturage bumva ko umwana umaze kurenza imyaka 18 aba akwiye kujya kwikodeshereza ntagume kubana n’ababyeyi , impuguke mu mibanire zivuga ko umubyeyi akwiye guhoza ijisho ku mwana we kuburyo ntagihe nyacyo cyo kumureka ngo ajye kwibana.

Sep 27, 2024 - 18:34
Sep 28, 2024 - 10:58
 0
Nta mwana ukura! Icyo inzobere zivuga ku kureka umwana ngo ajye kwibana yikodeshereza 'ghetto'

Hirya no hino hakunze kumvikana impaka ku birebana n’ingano y’umwana uba akwiye kuguma kuba iwabo, aho bamwe bavuga ko ugize imyaka 18 aba akwiye kuva iwabo akajya kwibeshaho, nyamara bamwe bakagaragaza impungenge ko aba akiri muto kuburyo yakwishora mu ngeso mbi nkuko babigarukaho.

Abaturage baganiriye na Igisubizo.com barimo Muhawenimana Sandrine, Josee Ndacyayisenga na Joseph Nizeyimana bahishuye uko babyumva.

Muhawenimana yagize ati:”Numva umwana wanjye yujuje imyaka 18, namureka akajya kwibana kuko aba yakuze.”

Nizeyimana yaje yunga murye agira ati:”Mfite abana bakuru bavuye mu rugo bagiye ku masomo babona imirimo barakora […] mbona ibintu bigenze neza. N’iyo uwo mwana ataba yarakomeje amashuri, agize imyaka 18, namureka akajya kwiyubakira ubuzima, aho ntekereza ko yaba amaze kugera ku rwego rwiza.”

Uwitwa Josee Ndacyayisenga ntabyumva kimwe n’abo bandi, akaba yavuze ko yumva nta mwaka mfatizo yareka umwana we ngo ajyende.

Ati:”Njye nabyaye nkiri muto, mbyara ntabiteganyije, nkurikije ukuntu naniye ababyeyi nkagenda bakantera inda, nta mwaka numva nareka umwana wanjye ngo agende.”

“Namugumana akagira imyaka 20 agakomeza…, akageza ashinze urugo.”

Ku rundi ruhande, umwe mu rubyiruko witwa Mushimiyimana Claudette avuga ko ababyeyi bakwiye kureka umwana akagenda igihe afite ikintu cy’umumaro agiye gukora.

Yagize ati:”N’iyo umwana yaba afite imyaka 14, afite ikintu agiye gukora kugira ngo yiyubakire ubuzima, numva ababyeyi bamureka akajya kugikora.”

Mugenzi we witwa Ntwari Yvan asanga umwana agomba kubaha ababyeyi agakurikiza impanuro ahabwa na bo. Ati:”Umubyeyi akubwiye ati: mwana wanjye have wigenda, jya ukora utaha mu rugo, dore hanze aha hari ibishuko, uzave mu rugo wabaye umugabo cyangwa se umugore, ugomba kubyumva kuko aba yarabonye ibyinshi kukurusha.”

“Hari n’igihe wabimubwira akabyemera kubera ko abona hari aho ugeze ariko akaguha imirongo ugomba kugenderaho muri uko kwibana, ugomba kuyizirikana yose.”

Umwarimu muri Kaminuza y’U Rwanda akaba n’inararibonye mu bijyanye n’imibanire, Pasiteri Jean Pierre Uwimana avuga ko nta gihe cy’ifatizo umubyeyi yareka umwana we na cyane ko imbere y’ababyeyi nta mwana ukura.

Yagize ati:”Biragoye kugira ngo uvuge ngo ni ryari umubyeyi yareka umwana ngo ajye kwibana, nta myaka iriho […] nta myaka twavuga ngo ni ku myaka iyi n’iyi, icy’umuntu aba agomba gukurikiza nyirizina, ni ukureba ikigero umwana aba agezemo, ubwenge aba afite n’uburyo bwo kumenya kwirwanaho.”

“Ikintu kindi bakwiye kumenya ni uko umwana w’umukobwa aba akeneye kwitabwaho, si ukuvuga ko adashoboye ahubwo ni uko akenera ijisho rimuhoraho kugira ngo agendere kure ibishuko. Burya iyo umukobwa ari hanze ashobora kugira ibimusagararira byinshi, bikaba byamutesha ubuzima bwe, bikaba byamushyira mu buzima na we ubwe atateganyije.”

“Imbere y’umubyeyi nta mwana ukura, burya n’iyo umwana yashinze urugo, umubyeyi we akomeza kumuhangayikira.”

Pasiteri Jean Uwimana yongeyeho ko ababyeyi bagomba kubanza kureba neza niba ari ngombwa kureka uwo mwana ngo agende cyangwa se niba hari andi masomo akeneye gufata.

Mu Rwanda nta mupaka uhari wo kuba umwana yakomeza kubana n’ababyeyi be, kuko n’abajya kwibana abenshi haba hari impamvu zitandukanye, zirimo nko kubona akazi kure y’umuryango, ishuri n’ibindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow