Impamvu umuhanzi akaba n’umwe mu bayobozi ba Louis Vuitton, Pharrell Williams ababazwa n’ibyamamare byijandika muri politike

Umwe mu banyabigwi mu muziki akaba n’umuhanga mu by’imideri, Pharrell Williams yavuze ko ababazwa n’ibyamamare bijya muri politike.

Sep 17, 2024 - 13:22
Sep 17, 2024 - 18:00
 0
Impamvu umuhanzi akaba n’umwe mu bayobozi ba Louis Vuitton, Pharrell Williams ababazwa n’ibyamamare byijandika muri politike

Umunyamuziki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Pharrell Williams yavuze ko atishimira abahanzi n’ibindi byamamare bijya ku karubanda bikavuga abayobozi bari kwiyamamaza bishyigikiye, bikanahatira ababikurikira gutora abo bishyigikiye ubwabyo.

Pharrell Williams w’imyaka 51 ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, dore ko yamenyekanye mu ndirimbo ‘Happy,’ ‘Freedom,’ na ‘Frontin.’

Uretse kuba ari umuhanga mu muziki, ni n’inzobere mu bijyanye no guhanga imideri. Ni we ukuriye igisata gihanga imyambaro y’abagabo mu kigo kabuhariwe mu mideli cyizwi nka ‘Louis Vuitton.’

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, hasakaye amakuru agaragaza ko uyu mugabo adakunda kuba umunya-politike ndetse atishimira ibyamamare byiganjemo abahanzi bigaragaza uruhande biba bihagazeho.

Yagize ati:”Sinkunda politike. Mu by’ukuri, ndababara iyo mbonye ibyamamare birimo abahanzi bibabwiriza uwo mugomba gutora. Ndi umwe mu baturage batungurwa na byo maze bakavuga bati: Mbega! […] Ibyo ni ibiki? Mureke kubitumenyesha, nta muntu wabibasabye.”

Uyu mugabo yumva atari byiza kuba icyamamare cyagaragaza uruhande gihagazeho kuko ibyo ngo bishobora gushoza imidugararo ishingiye kuri politike.

The Hollywood Reporter yanditse ko ibyo abitangaje mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari mu gihe cyo kwitegura amatora y’Umukuru w'igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024. 

Hagati aho, abahataniye kuyobora icyo gihugu; Kamala Harris na Donald Trump bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ibyamamare birimo Elon Musk, Barack Obama, Megan Thee Stallion na Taylor Swift byamaze guhishura abo bishyigikiye ndetse bibwiriza abakunzi babyo kuba aba ari bo bazatora.

Elon Musk yagaragaje ko ashyigikiye Donald Trump ni mu gihe Barack Obama, Megan Thee Stallion na Taylor Swift bashyigikiye Kamala Harris.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow