Rango Tenge Tenge yahishuye icyo agiye gukoresha amafaranga yasaruye mu bamutumiye

Tenge Tenge ugezweho ku rubuga rwa TikTok, yavuze ko amafaranga yakuye i Dubai azayakoresha mu kuzanira icyaro cye amazi.

Aug 3, 2024 - 15:31
Aug 4, 2024 - 14:02
 0
Rango Tenge Tenge yahishuye icyo agiye gukoresha amafaranga yasaruye mu bamutumiye

Rango Tenge Tenge amaze kumenyekana ku rubuga rwa TikTok nka Tenge Tenge. Ibyo akorera kuri urwo rubuga, byatumye abakire b'i Dubai bafite ikigo gicuruza ibikoresho bijyanye n'ibikoresho by'ikoranabuhanga bamutumira. Nyuma yagiye no mu gitaramo i Lagos muri Nigeria. Yavuze ko azafata ku mafaranga yakuye muri ibyo bikorwa, akazanira abo mu cyaro cy'iwabo amazi.

Uyu Tenge Tenge ufite imyaka 13 y'amavuko, umaze no kuba icyimenyabose ku rubuga rwa TikTok bijyanye n'ibyo amaze kwiharira byamaze no kuba ibendera rye; byo guturumbura amaso akanegereza kamera (camera) umutwe, akongera agasubira inyuma, gutyo gutyo. Ibyo abikora anaririmba amagambo 'Tenge Tenge,' byatumye bamwe mu bafite ikigo gicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga i Dubai bamutumira, ndetse nyuma atumirwa no mu gitaramo i Lagos muri Nigeria. 

Amaze kuva muri ibyo bikorwa bitandukanye, yahishuye ko amafaranga yakuyeyo agiye kuyakoresha mu gikorwa gifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati:"Mu gace ntuyemo, abaturage bafite ikibazo cyo kubura amazi; nta mazi bafite yo gukoresha mu rugo. Nafashe umwanzuro ko nzafata ku mafaranga nakuye i Dubai, ubundi mbubakishirize iriba rizajya ribaha amazi. Ni igikorwa cyizatwara amafaranga angana n'ibihumbi 13 by'Amadolari ($13,000), arenga miliyoni 13 z'amafaranga y'Amanyarwanda."

"Nyuma y'ibyo, nzubakira inzu nziza ababyeyi banjye."

Davido, Iyanya na Tiwa Savage ni bamwe mu bahanzi bamubonye muri Nigeria bahita berekana ko bamukunze; Tiwa Savage yahise atangira ku mukurikira ku rubuga rwa Instagram. Byavuzwe kandi ko azagaragara mu mashusho y'indirimbo ya Davido. Ibyo bikomeje kumufasha kuzamura urwego rwe no kureshya ngo akorane n'abaherwe benshi.

Urubuga rwa TikTok rwamaze kumubana umuyoboro mugari wo gucishaho ibihangano bye, bikanakundwa n'abantu batandukanye. Amashusho yashyizeho yakunzwe n'ibyamamare bitandukanye birimo n'uwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Chris Brown. Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kujya hanze amashusho agaragaza Chris Brown yishimiye imbyino ya 'Tenge Tenge.'

Tenge Tenge akomeje gukundwa n'umuhisi n'umugenzi

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow