Perezida wa Namibia, Nandi- Ndaitwah yihakanye ibimuhanganisha n'Amerika

Perezida mushya wa Namibia, Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah yamaganiye kure ibyamuvuzweho ko agiye gusubiza muri Amerika abaturage baho binjiye muri Namibia mu buryo butemewe n'amategeko.

Apr 16, 2025 - 10:50
Apr 16, 2025 - 16:21
 0
Perezida wa Namibia, Nandi- Ndaitwah yihakanye ibimuhanganisha n'Amerika
Perezida wa Namibia, Nandi- Ndaitwah yihakanye ibimuhanganisha n'Amerika
Perezida wa Namibia, Nandi- Ndaitwah yihakanye ibimuhanganisha n'Amerika

Ibiro by'Umukuru w'igihugu bya Namibia byatangaje ko Perezida w'icyo gihugu atigeze avuga ko agomba gusubiza muri Amerika abaturage baho barenga 500 binjiye muri icyo gihugu nta ruhushya rw' inzira bafite nk'uko byanditswe n'ibitangazamakuru bitandukanye.

Ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025 mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko Perezida wa mbere w'umugore uherutse gutorerwa kuyobora Namibia, Dr. Nandi-Ndaitwah yahagurukiye Abanyamerika binjiye mu gihugu cye nta byangombwa dore ko kwinjira muri Amerika bisaba uruhushya rw' inzira cyangwa se ugasubizwa aho ukomokamo.

Byavuzwe ko agomba gusubizayo Abanyamerika barenga 500 binjiye muri icyo gihugu cye nta byangombwa.

Bikimara gusakazwa, bamwe babihuje n'ibyo Donald Trump arimo gukora byo gucyura abaturage bari ku butaka bw' Amerika nta byangombwa bafite, bashima ibyo uwo mugore agiye gukora ko ari ukwerekana ubushongore n'ubukaka bwa Namibia, ibintu byabera urugero ibindi bihugu byo muri Afurika.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, ibiro by'Umukuru w'igihugu bya Namibia, byaciye ku mbuga nkoranyambaga bibeshyuza ayo makuru bivuga ko atari yo, Perezida wabo atigeze ashyiraho iryo tegeko.

Iyo biba ari byo, byari kuza byiyongera ku byemezo bikakaye ibihugu byo muri Afurika biri gufatira ibihugu byo mu Burengerazuba bw' Isi. Urugero nk' U Rwanda ruherutse gucana umubano n'U Bubiligi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow