Perezida Ruto yemeye ko Raila Odinga yitirwa Sitade
Perezida wa Kenya William Ruto yemeje ko izina rya Sitade ya Talanta rizahindurwa, nyuma yo kubakwa, ikitwa Raila Odinga International Stadium, mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe w'iki gihugu.
Nyuma y'uko bisabwe n'abaturage ndetse n'muyobozi w’Umujyi wa Nairobi, Johnson Sakaja, agasaba ko Perezida yakumva ubusabe bw’abaturage ba Nairobi bashaka ko icyo kibuga gishya kizitirirwa izina rya Raila Odinga, na we ntiyazuyaje kubibemerera.
Mu gusubiza Sakaja, Perezida Ruto, ubwo yavugaga ku igenamigambi ryo kuvugurura sitade zitandukanye harimo na Nyayo Stadium, yasezeranyije ko leta izemeza ko Talanta Stadium ihindurirwa izina igitwa Raila Odinga International Stadium.
Yagize ati: "Murabona ko imirimo myiza ikomeje gukorerwa kuri Talanta Stadium, kandi numvise Guverineri wa Nairobi avuga ko mushaka ko Talanta yahindurirwa izina ikitwa nde?” Abanyagihugu bahise basubiza mu ijwi rimwe:" Raila Odinga!"
Arongera ati: "Mwavuze ko dushaka kuyita Raila Amolo Odinga International Stadium. Narabumvise, kandi ubwo tuzaba tuyirangije, tuzahita tubikora."
Iyi sitade ya Talanta nimara kuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi 60, ndetse kandi iyi sitade ifatwa nk'iyizaba ari iya mbere mu Karere, izakinirwaho imikino y'igikombe cya Afurika cya 2027.
Aho imirimo yo kuvugurura Sitade ya Talanta igeze
What's Your Reaction?










