Perezida Ndayishimiye yifashishije BBC mu kubeshya isi - Raporo

Nyuma y'ikiganiro Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagiranye na BBC Gahuza agaragaza ko igihugu cye kiri mu nzira nziza y'iterambere ridasanzwe , isesengura ryigenga ryagaragaje ko uyu mukuru w'igihugu yaba yarifatiye isi akayibeshya mu buryo budasanzwe kuko ngo bimwe mu byo yavuze bidahuye n'imibare y'inzego mpuzamahanga ku ishusho y'iterambere ry'u Burundi yagaragaje .

Aug 6, 2026 - 12:29
Aug 6, 2026 - 13:35
 0
Perezida Ndayishimiye yifashishije BBC mu kubeshya isi - Raporo

Isesengura ryigenga ryashyizwe hanze n’umunyamakuru Samson Kasujja wa The Great Lakes Eye ryagaragaje ko bimwe mu byo Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza ku iterambere ry’igihugu cye, bidahura n’imibare n’amakuru atangwa n’imiryango mpuzamahanga.

Ubwo yari muri iki kiganiro, Perezida Ndayishimiye yavuze ko gahunda zirimo amakoperative, ubworozi bw’inkwavu n’ubuhinzi bw’avoka zatanze umusaruro mu kugabanya ubukene, anavuga ko ikibazo cya lisansi gishingiye ahanini ku ibura ry’amadevize n’abanyereza ibicuruzwa.

Nubwo Banki y’Isi igaragaza ko ubukungu bw’u Burundi bwazamutseho hafi 4% mu 2025, umusaruro ku muturage ukomeje kuba muto, aho ugeze kuri hafi Amadolari ya Amerika 292 ku mwaka. Byongeye, abarenga 74% by’abaturage bakomeje kubaho munsi y’umurongo mpuzamahanga w’ubukene, mu gihe abana barenga kimwe cya kabiri bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi idakira.

Ikindi kibazo gikomeje kugarukwaho ni ibura rya lisansi, rikomeje kudindiza ubwikorezi n’ubucuruzi. Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kivuga ko ikibazo cy’amadevize ari kimwe mu bituma ibikomoka kuri peteroli bibura, bigatuma n’ibiciro bikomeza kuzamuka nkuko iyi raporo yabikusanyirije hamwe.

INDI NKURU WASOMA : “Byicaga abantu kandi mwarabyemeye” — Umuturage yahase ibibazo Minisitiri ku nzoga zitujuje ubuziranenge

Perezida Ndayishimiye yavuze ko urubyiruko rujya gushaka akazi mu bihugu bituranye rukwiye gukorera iwabo, ariko isesengura rigaragaza ko benshi bava mu Burundi kubera kubura akazi gafite umushahara uhamye n’ubuzima bukomeje guhenda.

Ku bijyanye n’ifumbire, Perezida yashinje abacuruzi kuyinyereza bakayijyana mu bihugu bituranye. Nyamara, hari abaturage bavuga ko bishyura ifumbire mbere ariko bakamara amezi menshi, rimwe na rimwe bakarenga umwaka batarayihabwa, ibintu bishyira mu majwi imikorere y’inzego zishinzwe kuyitanga.

Mu rwego rwa politiki, raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zikomeje kuvuga ko hakigaragara ifungwa rinyuranyije n’amategeko, iterabwoba ku batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’ikorwa ry’amatora ryavuzweho kutagira urubuga rungana ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ku rwego rw’umutekano wo mu karere, u Burundi bukomeje kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa AFC/M23. Icyakora, raporo z’impuguke za Loni zagaragaje ko ingabo za Congo zagiye zikorana n’imitwe irimo FDLR, ibintu byakomeje guteza impaka mu karere.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow