“Byicaga abantu kandi mwarabyemeye” — Umuturage yahase ibibazo Minisitiri ku nzoga zitujuje ubuziranenge

Umuturage wo mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, yahase ibibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ku kibazo cy’abacuruzi bavuga ko bahombye nyuma yo kurangura inzoga Leta yaje kuvuga ko zitujuje ubuziranenge ndetse n'impamvu bahaye rugari inzoga zitujuje ubuziranenge zikica abaturage.

Aug 6, 2026 - 08:52
Aug 6, 2026 - 08:56
 0
“Byicaga abantu kandi mwarabyemeye” — Umuturage yahase ibibazo Minisitiri ku nzoga zitujuje ubuziranenge

Ibi byabereye mu nama y’Inteko z’Abaturage yabaye ku wa Kabiri, aho Minisitiri Habimana Dominique yari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, n’abandi bayobozi baganira n’abaturage ku bibazo bibahangayikishije. Mu bibazo byabajijwe harimo icy’abaturage bagaragaje ku bantu bashoye amafaranga mu kurangura inzoga zari zifite ibyangombwa, ariko nyuma zikurwa ku isoko kubera impungenge z’ubuziranenge.

Mukagasana Eveline yabajije Minisitiri icyo Leta iteganya gukora ku bantu bagize igihombo nyuma yo kugura izo nzoga.

Ati: “Murebe nk’abantu bafashe amafaranga muri banki bararangura mubareba, barangije murabiterura abo bantu murabashyira he?”

Minisitiri yamubajije niba yemera ko izo nzoga zari ikibazo, undi muturage asubiza ko zari mbi kuko zagize ingaruka ku buzima bw’abantu ariko bizwi neza na leta yari yarabihaye umugisha wo gushyirwa ku isoko.

Ati: “Byicaga abantu kandi mwarabyemeye, izi nganda zimaze igihe.”

Uyu muturage yasobanuye ko izo nzoga zatumaga bamwe mu bazinywaga bagira ibibazo bikomeye birimo gusinda bikabije no gutakaza ubushobozi bwo kwitwara neza.

Ati: “Umuntu aragenda akazezengera, benshi bararaga mu muhanda ugasanga mu mufereji abantu bararyamye.”

INDI NKURU WASOMA : U Burundi burajwe ishinga n’ubutaka bwabwo butembera mu Rwanda

Minisitiri Habimana yavuze ko ikibazo cy’abacuruzi bahombye kizakurikiranwa, ariko ko icy’ingenzi ari ukubanza gukura ku isoko ibicuruzwa bishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage.Yavuze ko umuntu ukora igicuruzwa agomba kugira inshingano ku cyo akora, kandi ko no mu bindi bihugu bibaho ko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bikurwa ku isoko.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ikora ibikorwa byo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge, aho inzego zirimo iz’ubuzima, ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti ndetse n’iz’ubuziranenge zakurikiranye iki kibazo.

Kugeza ubu, inganda zirenga 130 zikora izo nzoga zimaze gufungwa, mu gihe n’inzoga 52 zatungwaga mu mahanga nazo zavanywe ku isoko ry’u Rwanda.

FDA yahagaritse Ubucuruzi bw'Inzoga z'Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN -  Karibu Media

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow