Perezida Donald Trump agiye guhura na Vladimir Putin mu gihe ari gushaka kubona igihembo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump agiye guhurira ku mezi amwe na mugenzi we w'U Burusiya, Vladimir Putin arebe ko yamukuraho igihembo.

Aug 7, 2025 - 17:38
Aug 8, 2025 - 09:43
 0
Perezida Donald Trump agiye guhura na Vladimir Putin mu gihe ari gushaka kubona igihembo

Donald Trump wari umaze iminsi avuze ko intambara ihanganishije U Burusiya na Ukraine igomba guhagarara mu gihe cyitarenze iminsi 12, agiye guhura na Perezida Putin nk'uko byemejwe n'ibiro bya Perezida w'U Burusiya, Kremelin.

Si Perezida Putin gusa, Donald Trump ashaka guhura na we kuko ashaka kubahuza na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ashyigikiye icyo cyifuzo, ariko Putin yigeze kumvikana avuga ko adashaka guhurira na we ku meza amwe. Ni ibintu bikomeje gutiza umurindi intambara ibahanganishije.

Perezida Donald Trump ari muri izo gahunda z'ubuhuza, atanasiba kohereza abamuhagarariye muri ibyo bihugu, mu gihe ashaka kuzahabwa igihembo cy'uwaharaniye amahoro "Nobel Prize."

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow