Mu myaka 3 hashobora gupfa abarenga miliyoni 14: Ingaruka zo guhagarika inkunga y'Amerika
Ubushakashatsi bwakozwe kw'ihagarikwa ry'inkunga yatangwaga na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi buvuga ko hari abazabura ubuzima kubera icyo cyemezo.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n'abarimo umushakashatsi, Davide Rasella wo mu kigo cyo muri Esipanye gikora ibijyanye na bwo kitwa "Barcelona Institute for Global Health," buhishura ko icyemezo cya Perezida Donald Trump cyijyanye n'ihagarikwa ry'inkunga rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rizatuma abarenga miliyoni 14 bitaba Imana.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, nibwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Marco Rubio yavuze ko igihugu cye cyafashe umwanzuro wo guhagarika ikigero cyigera kuri 80% cy' ayo cyashoraga mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gitanga imfashanyo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi cyitwa USAID.
Ni ibintu umushakashatsi Davide Rasella asanga bizatuma bamwe mu biganjemo abana bazabura ubuzima kubera ko bashingiraga kuri izo mfashanyo nk' uko byasohowe mu kinyamakuru "The Lancet."
Akomeza avuga ko we n'itsinda rye basanze abari mu bihugu bitandukanye bazabura ubwo bufasha ubundi hapfe abagera kuri miliyoni 14 mu myaka itatu gusa.
Icyo cyemezo cya Perezida Donald Trump cyaje ari rurangiza kuko cyakuyeho ibyari byarashyizweho mu myaka 20 ishize bigamije guteza imbere cyangwa se gutabara imiryango iri mu kaga.
What's Your Reaction?








