Polisi iraburira abashobora gukora icyaha bitwaje 'kwitabara'
Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko iyo hagize umuntu ubasagararira bahitamo kwitabara, bagatekereza ko uwitabaye ntawe wabimuryoza; Polisi y’igihugu ibasaba kubyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Abaturage batandukanye baganiriye na Igisubizo.com bagaragaza ko bahitamo kwitabara iyo hari umuntu ubasagarariye bitewe n’uburyo yajemo, kuko bazi ko uwitabaye ntawabimuryoza.
Habimana Eric yavuze ko umuntu amutunguye akamusanga mu nzu, abonye ari igisambo ngo yakwitabara.
Yagize ati:”Igisambo kisanze mu nzu nkabona kirashaka kunsagararira, nakwitabara kuko agutanze yakugirira nabi, ushobora no kuhatakariza ubuzima.”
“Kwitabara na byo bibamo ubushishozi, wareba niba umurusha ibigango, ubwo ubimurusha wakwitabara.”
Habumugisha Pascal avuga ko mbere yo kwitabara yabanza agashishoza kuko ikibanze ari ukoroshya ukabona kugira icyo ukora. Ati:”Njye numva nabanza nkareba neza uwo ari we, nkareba icyo agamije, niba ari umuntu woroshya, nkoroshya, niba azanye uburakari n'intwaro cyangwa se atabuzanye. Ariko aje ashaka kungirira nabi nashaka uburyo nitabara, ngafata icyo nitabarisha.”
Undi waganiriye na Igisubizo.com witwa Velene Mukaberwa yavuze ko uwo yabona wamugirira nabi yakwitabara kubera ko azi neza ko uwitabaye ntacyo akurikiranwaho.
Yagize ati:”Ubwo se umuntu yaza agusagararira ukanga kwitabara? Nakwitabara. Reka nkubaze, umuntu yaza aje kukugirira nabi, wakwitabara bakagira icyo bakugira?”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko umuntu agomba gushyira mu gaciro, akitabara adakoresheje imbaraga z’umurengera, kuko ashobora gukora ibyaha bihanwa n’amategeko.
Yagize ati:” Ibyo ntabwo ari ibintu tuza ngo tuvuge ngo witabaraga. Oya! Tuzaza tugutware tukujyane, bizasobanukire mu mategeko. Mu mategeko rero uba wafunzwe kandi iyo wagiye mu byo gufungwa bigutwara imbaraga nyinshi. Bibaye byiza rero wabyirinda. Ariko igihe ubona ko ugeze mu gihe cyo kwitaba, wakwitabara ariko udakoresheje imbaraga z' umurengera.”
Polisi y’igihugu igira inama abantu yo guharanira kubana neza mu mahoro, birinda amakimbirane n’ibindi bishobora kubagusha mu byaha.
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iby'uwitabaye bisobanukira mu mategeko
Polisi y'igihugu ikangurira abantu kutitwaza kwitabara ngo bakore ibyaha
What's Your Reaction?










