Umugabo yarababariwe agarutse ahitana umukunzi we mushya

Uwari wishe umuntu agakatirwa imyaka ikenda (9) nyuma ahawe imbabazi yaragarutse asura umukunzi we ahita amwivugana.

Oct 9, 2024 - 16:59
Oct 9, 2024 - 18:31
 0
Umugabo yarababariwe agarutse ahitana umukunzi we mushya

Umugabo warwanye mu ntambara ihanganishije Uburusiya na Ukraine, Azamat Iskaliev wakatiwe gufungwa imyaka 9 azira kwivugana uwari umugore we w’imyaka 28 mu mwaka wa 2021, ariko yarababariwe ava mu munyururu ahita ajya gusura umukunzi we aramwivugana.

Igitangazamakuru Daily Mail cyanditse ko uyu mugabo witwa Azamat Iskaliev w'imyaka 35 yatawe muri yombi mu mwaka wa 2021 azira kwica umugore we icyo gihe yakatiwe gufungwa imyaka 9, mu minsi yashize yahawe imbabazi kubera kurwana mu ntambara ihanganishije Uburusiya na Ukraine. Amaze kuvayo yongeye akora amahano.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mugabo ajya gusura umukunzi we mushya w'imyaka 27, ashaka kumusoma umukobwa agahita ajya mu cyumba, uwo mugabo akura icyumba/umushyo mu mugongo, akamukurikira.

Binjira mu cyumba akacyimutera inshuro ebyiri (2) uwo mukobwa agahita yitaba Imana.

Abatanze ibitekerezo kuri ayo mashusho bagaragaje ko bibabaje kuba umugabo ufite amateka yo kwica yarababariwe akongera agakora icyo cyaha yababariwe akava mu buroko, ngo bivuze ko atigeze agororwa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow