Perezida wa Gabon, Brice Nguema yagaragaye mu gihugu cye yambaye ingofero irata Trump, aha icyuho abakoresha imbuga nkoranyambaga
Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema yagaragaye mu gihugu cye cya Gabon yambaye ingofero iri mu zo Donald Trump akunda kwambara bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibazaho.
Kuva ku wa 09 kugeza ku wa 11 Nyakanga, Abaperezida batanu bo muri Afurika bari mu nama i Washington DC yatumijwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump.
Nyuma y'iyo nama, buri muperezida yasubiye mu gihugu cye gukomeza akazi ke ko kuyobora igihugu.
Perezida wa Gabon, Brice Nguema yagarutsweho cyane nyuma yuko agaragaye mu gihugu cye yambaye ingofero ikunda kwambarwa na Donald Trump yanditseho "Kugira Amerika igihangange nanone."
Ni ibintu byakiriwe mu buryo bunyuranye n'abaturage. Bamwe babifashe nko gucinyira inkoro Amerika abandi babibona nk' uburyo bwateguwe na Trump bwo kwamamaza iryo jambo ahora agarukaho.
Abandi batanze ibitekerezo bavuga ko ari ikimenyetso simusiga kivuga ko Donald Trump yahamije ubushuti n'Abaperezida yatumiye ngo bazamufashe kwigarura Afurika.
What's Your Reaction?








