Olamide yafashe umwanya ahanura Wizkid na Davido
Olamide uri mu baraperi n'abashoramari bakomeye mu gihugu cya Nigeria yavuze ko kwigaragaza nk'urenze abandi ntacyo bimaze.
Umuhanzi wo muri Nigeria akaba na nyiri inzu ikora indirimbo ikanafasha abahanzi ya Yahoo Boy No Laptop Nation, Olamide yagiriye inama abahanzi bamaze iminsi bacyocyorana barimo Wizkid na Davido ko umuntu akwiriye kwitwara neza igihe akiriho kuko umuntu agomba gusiga isura nziza ku Isi.
Nyuma yuko Wizkid aciye ku rubuga rwa X, akavuga ko Davido ari umuswa atanakwemera guhangana na we, umwe mu bahanzi bakomeye wanazamuye abahanzi barimo Asake yabagiriye inama yo guharanira iterambere bakirinda gusenya.
Yagize ati:"Ihangana rishingiye ku mafaranga ntacyo rimaze, intego ikwiye kuba guhatanira kuba umuntu mwiza kurusha uwo wari ejo hashize."
"Bavandimwe, burya njyewe buri munsi njyerageza kuba umuntu mwiza utagira icyasha kurusha uko nari meze ejo hashize, nasanze guhangana n'abandi ntacyo bimaze."
Olamide asanga umuntu agomba guhangana ubwe [akihangana (guhangana) muri we]. Ati:"Numva wowe ugomba guhangana nawe ubwawe, ukiha intego zo gutera imbere, ukirinda gusubiza abandi hasi. Yaba indege, imodoka n'amafaranga byose bihora bigendagenda, ejo urabigira uyu munsi ukabibura ikindi kandi turabisiga nta na kimwe umuntu ajyana, byose bisigara ku Isi."
"Musangize abandi urukundo."
Olamide wakunzwe mu ndirimbo 'Infinity' ni umwe mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Nigeria. Uyu aratwa amashimwe n'abahanzi bazamuwe na we barimo: Asake, Fireboy DML na Adekunle Gold, bamushimira kuba ari umuyobozi mwiza n'umujyanama udasanzwe.
Olamide yabwiye Davido na Wizkid ko gushyirana hasi ntacyo byabamarira
What's Your Reaction?










