Nyanza: Umusore yabwiye mushiki we ko azamwica akamujugunya mu musarani
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, ruherereye mu Karere ka Nyanza, rwategetse ko Eurade Ndikumana w’imyaka 31 afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gukangisha mushiki we kumwica no kumujugunya mu musarani.
Nk'uko Ubushinjacyaha bwabigaragarije urukiko, Ndikumana, utuye mu Mudugudu wa Gatunguru, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, akurikiranyweho icyaha cy’ibikangisho nyuma y’amakimbirane yagiranye na mushiki we ashingiye ku mitungo y’umuryango.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore yabanje kujya mu murima wa mushiki we agatemamo igitoki, nyuma akajya iwe agasanga hari inkono y’ibishyimbo iri ku ziko, akayimena ndetse agasenya n’iyo nkono akoresheje agafuni yari afite.
Bukomeza buvuga ko bitarangiriye aho, kuko ngo yanagerageje gukubita mushiki we ako gafuni, ariko akarusimbuka yirukira mu nzu, anataka abaturanyi bahita bamutabara.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko atari ubwa mbere Ndikumana akurikiranyweho icyaha nk’iki, kuko ngo yamaze umwaka afunzwe azira na bwo gukangisha mushiki we kumwica. Bwavuze kandi ko intandaro y’amakimbirane ari isambu basigiwe na nyina, aho Ndikumana ngo yashakaga no kwigarurira ubutaka busanzwe bukoreshwa na mushiki we nyuma yo kugurisha umugabane we.
Mu kwiregura, Ndikumana yavuze ko uwo munsi yageze mu rugo agasanga nyina na mushiki we bari mu makimbirane, agashaka kubakiza. Avuga ko mushiki we na we yashatse kumukubita, ari na bwo yagize umujinya akamena inkono y’ibishyimbo.
INDI NKURU WASOMA: Umugore yakubiswe iz'akabwana azira kutambara 'ikariso'
Ku bijyanye n’igitoki aregwa gutema, yavuze ko cyari cyarumye kandi kigiye gupfa, bityo ko yari yemeye kuzishyura amafaranga yacyo ariko aza gufungwa atarabikora.
Yahakanye yivuye inyuma amagambo avugwa ko yabwiye mushiki we, arimo ayo kumwica no kumujugunya mu musarani, avuga ko ayo magambo atigeze ayavuga, ahubwo ko yashyizwe mu dosiye kugira ngo ibyaha aregwa biremere.
Nyuma yo kumva impande zombi no gusuzuma ibimenyetso byatanzwe, Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Kugeza ubu, Eurade Ndikumana afungiye mu Igororero rya Huye, aho azaguma mu gihe ategereje ko iperereza rirangira n’urubanza rukomeza.
What's Your Reaction?










