Nyanza: Gitifu w’umurenge yitabye RIB nyuma yo gutuka abageni
Bivugwa ko gitifu w’umurenge yaba yarakuwe mu nshingano, hari umuryango ushinja Gitifu w’umurenge kubatukira mu ruhame ubwo bari bagiye gusezerana mu mategeko, ukaba waranamureze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Madamu Marie Josee Irakiza ni umufasha wa Kwahamisi Donath batuye mu mudugudu wa Karehe, mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza. Uyu Josee yasobanuye ko ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rwabicuma, umugabo we yabwiwe amagambo mabi.
Yagize ati “Twageze ku murenge dusanga Gitifu w’umurenge Claire yarakaye bimeze nabi, noneho aba abwiye umugabo wanjye ngo “ibyo bicucu by’ibigoryi byanyirije hano ni byande?” Umugabo wanjye amubwira ko bahageze, gusa umugabo wanjye aramubwira ko kuba ari umuyobozi adafite uburenganzira bwo gutuka abaturage bene ako kageni.”
Uriya mugore Marie Josee akomeza avuga ko umugabo we bitamushimije yiyambaza umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ababera umuhuza ariko bagira ibyo batumvikanaho.
Yagize ati “Umugabo wanjye nyuma yo kudusezeranya yagiye kwa Mayor aramuhamagaza maze barahura, Mayor ari kubunga umugabo wanjye asaba Claire ko yakwandika agapapuro gasaba imbabazi kugira ngo bamenye neza ko ibi bintu birangiye kandi birumvikana ko n’ubundi yari akomeje kumuyobora yashoboraga no kugira ibindi bahuriramo, maze Claire arabyanga.”
Marie Josee akomeza avuga ko Ingabire Claire umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma yaje kohereza intumwa ngo imusabire imbabazi.
Yagize ati “Yohereje intumwa y’umukuru w’umudugudu wa Bisambu ngo aze amusabire imbabazi, maze uwo mukuru w’umudugudu avuga ko azaza niba ari n’amande akayica, bakaganira bikarangira gusa icyo gihe icyadutunguye ni uko ataje nkuko yari yabyemeye.”
Akomeza agira ati “Umugabo wanjye rero yabonye ari imitwe bamukinaga ajyana ikirego kuri RIB cyane ko uko gutukana yabikoreye mu ruhame hari n’abahamya babyumvise, gusa impamvu yitwaje yatumye ataza ngo bari bamuhinduriye umurenge ko atazongera kuyobora mu murenge wa Rwabicuma, nta mpamvu yo gusaba imbabazi.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE dukeshya iyi nkuru ko batangiye iperereza. Yagize ati “Uwo gitifu w’umurenge wa Rwabicuma yaratumijwe arabazwa, iperereza rirakomeje hanabazwa abatangabuhamya.”
Ubwo twategura iyi nkuru kandi twashatse kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme atubwira ko ari mu nama. Twamwoherereje ubutumwa bugufi, ariko ntabwo arabusubiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza by’agateganyo Jean Marie Kamana akaba anafite mu nshingano abakozi b’akarere abajijwe iby’iki kibazo yagize ati “Twarabyumvise hatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo, ariko niba byarabaye ntabwo byaba ari byiza.”
What's Your Reaction?










